Abagera kuri 500 bari barashyizwe ku rutonde rw’abahabwa akazi ka leta mu nzego z’ubuzima, imyaka 2 ikaba ishize bandikiye perezida William Ruto, bamusaba kubahesha akazi kuko atari abambari ba Raila Odinga batavuga rumwe.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bahaye iyi baruwa kandi abategetsi bakuru bose bari hafi ya perezida, bibutsa ko kubona akazi binyuze muri komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ari urugamba rutoroshye.
Bati “Twari twagize amahirwe badushyira ku rutonde, none amahirwe yacu abakomeye barashaka kuyatwambura.”
Aba bavuga ko bize ibirebana n’ubuvuzi bw’abantu, bavuga ko bafite amakuru ko hari agatsiko k’abanyapolitiki bashaka kubimisha aya mahirwe, agahabwa abari baremerewe imyanya ya politiki.
Impungenge aba baturage biganjemo abasore n’inkumi bafite, ni uko bashobora gutwererwa kuba mu ihuriro Azimio la Umoja rya Raila Odinga, imyanya yabo igahabwa abandi.
Ikinyamakuru Daily Nation gisubiramo amagambo banditse bavuga ko ubundi bashyizwe ku rutonde hari hasigaye kubaha ibaruwa ibajyana mu kazi, ariko ko byashoboka ko abanyapolitiki baba barabubikiye imbehe babatwerera ibyo bataribo.
Aba banya-Kenya bashyizwe ku rutonde rw’abahabwa akazi mu Kuboza 2022, ubu baravuga ko umuntu wafata umwanzuro wo kubashyirira ibiryo ku isahane ari perezida William Ruto nk’umubyeyi w’abaturage bose, kuko ministeri y’ubuzima yabateye umugongo.
Mu butumwa bwabo bavuga ko leta yabakoreye iyicarubozo ry’ubwonko ndetse ngo bamwe bamaze kwiyahura, kubera gutinya ubushomeri bwugarije Kenya.
Nta mutegetsi wigeze asubiza ubu busabe bw’abaturage, bari bizeye kujya mu kazi umwaka ukaba ushize bagitegereje nta n’ikizere, kubera ubushyamirane muri politiki mu gihugu.