Nyagatare: Ababyeyi barashinja GS Kagitumba kwirukana abanyeshuri batishyuye

Hari ababyeyi barera mu kigo cy’ishuri cya Kagituma, basaba leta gusuzuma imikorere y’iri shuri kuko ryirukana abanyeshuri, kubera ko bataruzuza amafaranga y’ishuri.

Hari saa yine za mugitondo, abanyamakuru ba Flash bageze muri santere ya Kagituma mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, Mu nzira hari abanyeshuri biga mu mashuri abanza, abandi mu yisumbuye batembera mu mihanda yo muri iyi santere.

Aba banyeshuri babarirwa mu za mirongo batubwiye ko birukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo cya G.S Kagitumba, kubera kutuzuza amafaranga y’ishuri.

Umwe yagize ati “Impamvu turi hano ni uko batwirukaniye amafaranga  y’ishuri, kandi kugira ngo ayo mafaranga umuntu ayabone  biba bigoye cyane.”

Undi yungamo ati “Twari turimo turiga ushinzwe kwishyuza aravuga ngo umuntu utarishyura amafaranga y’ishuri natahe. Gusa n’uwishyuye make bamwirukanye.”

Iyirukanwa rya buri munsi kuri aba banyeshuri ntiryakiriwe neza n’ababyeyi babo, kuko bavuga ko utujuje amafaranga y’ishuri yirukanwa kabone nubwo yaba yaratanze igice.

Barasaba leta ko yakurikirana ikibazo cy’iri shuri rya GS Kagituma, kuko kwirukanira amafaranga y’ishuri byatumye n’abanyeshuri barivamo, bajya gushaka imirimo muri Uganda.

Ubwo twageraga kuri iri shuri rya GS Kagitumba twasanze mu marembo y’ishuri, hari umurinzi yatangiriye abanyeshuri ababuza kwinjira.

 Uyu murinzi yabwiye abanyamakuru ko yahawe amabwiriza n’ubuyobozi bw’ishuri, ko nta munyeshuri wemerewe kwinjira atujuje amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi w’iri shuri yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru.

 Ni mu gihe n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Madamu Batamuriza Edith, arahakana iby’aya makuru ko abanyeshuri birukanwa.

Ati “Umunyeshuri niyo umwirukaniye ikosa yakoze mu kigo, niba aje afite umusatsi ukamubwira ngo taha jya kwiyogoshesha, iyo ahuye n’umuntu mu nzira aramubwira ngo bamwirukaniye amafaranga. Niba yaje yambaye imyenda itameshe ukamubwira uti ugomba kumesa imyenda ntukwiye gusa gutyo, iyo muhuye mu nzira akubwira ko bamwirukaniye amafaranga. Icyo we ashinjwa kudakora sibyo avuga ahubwo avuga amafaranga.”

Kugeza ubu amabwiriza ya minisiteri y’uburezi avuga ko nta munyeshuri

wemerewe kwirukanwa ku ishuri, kubera ko atatanze amafaranga y’ishuri.

Ntambara Garleon