Nyagatare: Abamotari barashyira mu majwi ihuriro UNION ku bashora mu bihombo

Mu Karere ka Nyagatare, hari abamotari bahoze ari abanyamuryango b’ihuriro ry’amakoperative(UNION) bagera ku 1415, bataka igihombo batewe n’iri huriro kuko ritabagaruje amafaranga yabo, nyuma yo gusenyuka kw’amakoperative babarizwagamo.

Mu mwaka wa 2018, nibwo amakoperative agera muri 21 y’abamotari yihurije  hamwe mu kitwa UNION, iri huriro ryari rigizwe n’abanyamuryango 1415, umwe buri kwezi yatangaga amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 27 ngo bagure inzu bazajya bakoreramo, baza kuyigura Miliyoni   15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba aya makoperative yarahagaze, aba bamotari bahoze muri izo koperative  bavuga ko Leta ikwiriye kubafasha, bagasubizwa amafaranga bari bamaze kujyezamo.

Umwe yagize ati“Twabanje gutanga amafaranga ibihumbi 20 badusabaga kugira ngo bagure inzu UNION igomba gukoreramo, biza kurangira batubwiye ko amafaranga yabaye make tugomba gutanga ibindi bihumbi 6 kugira ngo ideni rirangire.”

Mugenzi we ati “Iyo nzu batubwiraga ko baguze nan’ubu ntabwo turamenya ese iyo nzu iracyahari? Ese niba ikodeshwa amafaranga ajya he? Ntabwo baradusobanurira uko byagenze, kugeza saha iyi ntabwo tuzi niba iyo nzu igihari.”

Hari uwagize ati“Icyifuzo cyacu twasabaga ubuyobozi  ko bwadufasha kugira ngo badusobanurire neza aho ibyo bintu byacu biri, kuko ni umutungo wacu wa koperative twari turimo.”

Uhagarariye ihuriro ry’amashyirahamwe yahoze ari ay’abamotari bakusanyirizagamo iyi misanzu muri Nyagatare, Leonard Ntare, avuga ko ategereje umwanzuro w’ikigo cy’amakoperative, ngo bagurishe inzu bagabane.

Yagize ati “Batubwiye ko hazaza abantu bazakora igenagaciro kabyo bikagurishwa. Abo bantu ntabwo baraboneka ngo baze bakore iryo genagaciro, ni ukuvuga ubu ni ibikorwa biraho tureba. Dutegereje kureba ko iryo genagaciro riza tukabigurisha, abashyizemo imigabane yabo tukayibasubiza tukabisesa neza, ba nyirabyo babonye ibyabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki kibazo nk’Akarere hari uburyo bagiye kugikemura.

Yagize ati “Hari inzira dufatanya na RCA ikigo gishinzwe amakoperative, ubwo rero ntabwo ari ikintu cyadutse. Habayeho inzira kugira ngo ayo makoperative abe ahagaze, ubwo ikigo gishinzwe amakoperative n’ubundi kirabikurikirana. Igihe kizagera batange igisubizo cy’ikigomba gukorwa.”

Kuba hashize amezi asaga arindwi, abari bagize impuzamashyirahamwe y’amakoperative y’abamotari bo muri Nyagatare, batarahabwa imigabane y’ibikorwa bari bafitemo nyuma yo guseswa kw’amakoperative babarizwagamo.

Ibi kandi bikomeje guteza ubwumvikane buke hagati y’abanyamuryango n’abayobozi babo, bakaba  basaba ko cyakemurwa n’inzego zibifite mu nshingano.

Valens Nzabonimana