Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yahagaritse amasezerano yumvikanye na Leta zunze ubumwe za Amerika, ajyanye n’ikoreshwa ry’ibisasu bya nikereyeri kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.
Kuri uwo munsi kandi nibwo Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, yavuze ko Uburusiya butazigera butsinda intambara bwashoje kuri Ukraine.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu, Perezida Vladimir Putin, yashinje Uburayi na Amerika kuba ari bo batuma iyo ntambara irushaho kuba mbi.
Ni mu gihe hasigaye imisi ibiri mbere y’uko umwaka urangira, atangije icyo yise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.
Bwana Putin yiyemeje ko Uburusiya buzakomeza kurwana kugeza bugeze ku ntego bwihaye.
Perezida Putin yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, bishaka kubahanagura kugira butazongera kubaho, ariko ko ibihano bafatirwa bitazakora.
Amasezerano yo muri 2010 kuri nikereyeri hagati ya Amerika n’Uburusiya, niyo yonyine yari agisigaye hagati y’ibihugu bibiri bikomeye mu birebana n’intwaro z’ubumara bwa nikereyeri, ariko ibyo bihugu uko ari bibiri bikunze gushinjanya kutayubahiriza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta zunze ubume za Amerika, Antony Blinken, yavuze ko iyo ngingo y’Uburusiya ibabaje, ariko kandi ko Amerika igifite ishyaka ryo kuganira kuri icyo kibazo.
N’ubwo bimeze bityo ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko igihugu cye kizakomeza kubaha ayo masezerano, kugira ngo igihe gisigaye imbere y’uko yongera gusubirwamo kirangire.