Interahamwe zitorezaga kwa Kabuga ku kimironko zongeye kugarukwaho

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, iburanisha ryakomeje mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwunganizi bwe buhata ibibazo umutangabuhamya KAB053.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, umutangabuhamya KAB053 yashinje Kabuga  kwitabira mitingi ya MRND, ngo yari irimo n’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, aho Kabuga ngo yemereye Interahamwe kuziha imyenda iziranga.

Uyu mutangabuhamya w’umugore, wavuze ko yari mu Batutsi bahigwaga ngo bicwe muri Jenoside, isura ye n’ijwi byahinduwe mu buryo bw’ikoranahunga, mu kurinda umwirondoro we.

Yatanze ubuhamya ari i Kigali, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bo mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Kabuga wari ukurikiye uru rubanza mu buryo bw’amashusho ari i La Haye kuri gereza y’uru rugereko, nta jambo yahawe.

Icyakora mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umunyamategeko wunganira Kabuga, Emmanuel Altit, yabajije KAB053 niba iyo mitingi yabonyemo Kabuga, ngo igice cyayo cyaciye kuri televiziyo y’igihugu, yarabaye koko mu 1993 nk’uko yabibwiye urukiko.

Ngo mu ibazwa rya KAB053 ryo mu mwaka wa 2011, yavuze ko yabaye mu 1991 cyangwa mu 1992.

Altit rero amubaza umwaka nyawo uwo ari wo.

KAB053 yasubije ko bimugoye kwibuka umwaka nyawo yabereye, gusa ngo icyo yibuka ni uko mitingi nk’izo zagize ingaruka ku buzima bw’Abatutsi.

Yabajijwe ku byo yavuze ko kuva mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe ko nta mututsi wari wagabweho igitero mu gace KAB053 yari atuyemo, kugeza habaye iyo mitingi.

Yasubije ko kuva igitero cya RPF cyatangira, mu 1990, Abatutsi bagiye bibasirwa mu bice bitandukanye, ariko ko muri iyo mitingi ari bwo yari abyiboneye.

Ku ho yavuze mu ibazwa rye ko mu ntangiriro ya Jenoside yavuye iwabo, agahura n’Inkotanyi, yabajijwe igihe yahuriye na zo, avuga ko hari muri Gicurasi 1994.

Kuri iyo ngingo ni ho Altit yasoreje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya.

Gusa umucamanza Bonomy ukuriye iburanisha, yavuze ko hari bagenzi be bo mu nteko y’abacamanza bafite ibibazo byo kubaza KAB053, kandi ko n’ubushinjacyaha na bwo hari igihe bushobora kuba bwakwifuza kugira icyo bwongeraho.

Kubera ko igihe cy’iburanisha cyari giteganyijwe cyari kigeze ku musozo, Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomereza kuri KAB053, ku wa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 28 Gashyantare 2023.