Nta butabera nteze guhabwa-Munyenyezi

Béatrice Munyenyezi woherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika, yongeye kwihana Perezida w’inteko imuburanisha ku nshuro ya kabiri, avuga ko nta butabera ateze guhabwa.

Tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasubukuye urubanza rwa Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu, ibyaha we aburana ahakana.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, Munyenyezi yihannye Perezida w’inteko iburanisha ashimangira ko nta butabere azahabwa, ni nyuma yaho urukiko rw’isumbuye rwa Huye, rwari rutangaje icyemezo cy’uko abatangabuhamya bamushinja, bazatanga ubuhamya bwabo barindiwe umutekano.

Abanyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi aribo Me Gashema Felecien na Me Bikotwa Bruce, bari basabye ko abashinja umukiriya wabo bakumvwa imbonankubone.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko abatangabuhamya bashinja Munyenyezi batanga ubuhamya barindiwe umutekano nk’uko babyifuje.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri 2021, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka icumi ku cyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka za Leta Zunze Umwe za Amerika.

Muri uru rubanza yashinjwe kugira uruhare rutaziguye muri jenoside cyane cyane iyicwa ry’abatutsi mu mujyi wa Huye, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu.