RDC: Abatavuga rumwe n’ubutgetsi bavuga ko amatora ya Perezida azibwa


Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo Kinshasa, batanze intabaza ko hatangiye kugaragara ibimenyetso ko amatora yo mu kwezi k’Ukuboza, azibwa mu nyungu zishyaka riri ku butegetsi.


Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byanditse ko abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi, bahora bahabwa amahirwe yo gutegeka Kongo Kinshasa, bavuze ko kubarura abazatora biri kugenda nabi, kandi ibikoresho bizifashishwa biri gutangwa mu turere bizwi ko dushyigikiye Perezida Tshisekedi kurusha ahandi.


Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba banyapolitiki, bavuga ko amanyanga ari mu kwandika abazatora, hamwe bari gushyiraho igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, ahandi bakabareka.


Ikindi bashingiraho ni uko ikoranabuhanga rizakoreshwa muri aya matora kandi kugeza ubu mu bice bishyigikiye Felix Tshisekedi, bahawe imirasire y’izuba n’amamashini, mu ahari abatavuga rumwe nawe nta gikoresho kirahagera, bivuze ko bazacikanwa ntibatore.


Imibare y’ibanga ya Komisiyo y’amatora yabonwe n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, yerekana ko hari ibiro by’itora bigera hafi kuri 800 basuye basanga ntibiratangira kwandika abantu, ndetse ahandi basanga 52% by’abagombaga kwiyandikisha, aribo banditswe gusa.


Martin Fayulu avuga ko hari ibiro by’itora komisiyo yabeshye ko bihari, nyamara bagenzuye bagasanga biriho ku izina gusa, utamenya aho biherereye.


Martin Fayulu na Moise Katumbi, bavuga ko intara ya Kasai ahavuka Perezida Tshisekedi, ariyo yitabwaho mu bikoresho kurusha n’izindi, bizwi ko zituwe cyane nka za Katanga.


Impuguke mu gusesengura amatora yaba izo muri Kongo na mpuzamahanga zanze kugaragaza imyirondoro yazo, zavuze ko ziboneye ko ibice bishyigikiye Thisekedi biri guhabwa ibikoresho byinshi, kurusha mu bice by’abatavuga rumwe nawe.