Abadepite batoye itegeko rigenga imikoreshereze y’ingingo z’umuntu

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigenga imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, ibiwusohokamo n’uturemangingo mu nzego z’ubuvuzi.

Ni kenshi hajya habaho ko umuntu arwara urugingo rw’umubiri, bikaba ngombwa ko ategekwa n’inzego z’ubuvuzi kurusimbuza kugira ngo abeho.

 Ingingo zikunda kwibasirwa ni impyiko, umutima ndetse n’umwijima.

 Gusa ikibazo kijya kizamo ni uko ntaho mu Rwanda bafite ubushobozi bwo guhindurira umuntu urugingo, bigasaba ko ubikeneye ajya kubikorera mu mahanga.

Ikindi kibazo cyakomaga mu nkokora itangwa ry’izi serivise, nta tegeko ryari ririho rigenga imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, ibiwusohokamo n’uturemangingo mu nzego z’ubuvuzi.

Kuri ubu iri tegeko ryamaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Ibi bivuze ko umuntu agiye kujya yemererwa gutanga urugingo ku bushake, yaba ariho cyangwa agasiga yemeye kurutanga mbere y’uko apfa.

Bimwe mu bibazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, agaragaza ko iri tegeko rije gukemura, Ni imvune z’abashakaga izi ngingo ziganjemo amafaranga menshi basabwaga, ariko nanone rikazafasha mu kubaka urwego rw’ubuvuzi ruhamye cyane cyane mu gisata kizaba gishinzwe gusimbuza ingingo.

Yagize ati “Ubwo bigiye kujya bikorerwa aha biroroshya ikiguzi, ariko no mu kwigisha abavura ubizi aba akorana n’ubyiga, umunyeshuri uzanabikomeza ejo. Ndabona ari byiza kugira ngo tugire urwego rw’ubuzima rufite abantu babishoboye, ariko n’abaturage babone ubuvuzi bwose bushoboka kugera naho umuntu atanga urugingo cyangwa akaruhabwa, bidasabye kujya mu mahanga.”

Depite Uwamariya Odette, perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, avuga ko hakurikiyeho urugendo rwo guhindura imyumvire mu bantu kugira ngo umuntu ajye atanga urugingo k’urukeneye, igihe byagaragajwe n’inzego z’ubuzima ko ntacyo byahungabanya ku mibereho y’urutanze cyangwa igihe yapfuye, ingingo ze zikagirira abasigaye akamaro.

Ati “Imyumvire ijyana no kwigisha no gukangurira abantu kandi bagenda babyumva, uyu munsi bishobora kuba bitaragera ku rwego abantu bose babyumva ariko nkeka ko uko bizagenda birushaho gusobanurwa, ubwo itegeko ryatowe numva igikurikiyeho ari uko ryamenyekanishwa, abantu bakamenya ibyiza byaryo.”

Depite Uwamariya kandi yashimangiye ko nta muntu uzaba wemerewe gutanga urugingo arugurishije, kuko byateza ibyago by’igurishwa ry’abantu kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Oya! Ishimwe ntabwo ryemewe kubera ko ibijyane no gukoresha ingingo z’umuntu n’ibiwukomokamo twirinda ko hazamo ikintu cyo gushaka kubigira ubucuruzi, kandi dusanzwe dufite itegeko rihana ibijyanye no gucuruza abantu. Ni ngombwa ko rero byumvikana neza ko umuntu atazitwaza ko agiye gutanga urugingo kandi agiye kwakira ishimwe, bityo akaba yakoze icuruzwa ry’abantu kandi bitemewe mu gihugu cyacu.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uwashakaga kujya guhinduza urugingo mu mahanga, byamusabaga amafaranga y’u Rwanda guhera kuri miliyoni 10 kugeza kuri miliyoni 50, bitewe n’urugingo rukenewe.

Iri tegeko rikaba ryitezweho kuzagabanya iki kiguzi.

Minisiteri y’ubuzima kandi igaragaza ko kuri ubu u Rwanda rwiteguye gutangira gutanga izi serivisi, bihereye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad