Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Inzara iri gutuma bajya gusaba ibiryo ku bigo by’amashuri - FLASH RADIO&TV

Kenya: Inzara iri gutuma bajya gusaba ibiryo ku bigo by’amashuri

Ababyeyi baturanye n’amashuri mu Ntara ya Kaijado, bari kujya kwaka ibiryo ku mashuri kubera inzara ica ibintu, yatewe n’amapfa yahibasiye.

Ibinyamakuru byandika ko ababyeyi bari kujya gusaba ibiribwa ku mashuri, biganjemo abakuze n’abanyantege nkeya.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ubusanzwe mu bamasayi imitungo iba ari iy’abagabo, ariko amapfa yatumye ubu basigariye aho ndetse ngo aba babyeyi bajya gusabiriza ibiribwa ku mashuri, biganjemo abagabo ariko bakuze.

Iki kinyamakuru cyanditse ko kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, cyagiye ku ishuri ribanza rimwe, gisanga amasaha ya saa sita iyo yegereje aba babyeyi baba bicaye ku marembo, bategereje ko abana bajya kurya nabo bakajya gusaba ibiribwa.

Daily Nation yandika ko ubarebye ubona ari abantu bababaye bananiwe kandi baturutse kure, kuko ntawe ugihinga izuba ryabaye ryinshi.

Aba baturage ngo bajya ku murongo hamwe n’abanyeshuri, abenshi baba bari mu kigero cy’abuzukuru, ariko amashuri ngo arabaha imvungure n’ibishyimbo nka bimwe mu biribwa bihaboneka, bamara kurya bagataha.

Umuyobozi wa rimwe mu mashuri rikunze kuba ririho abaturage bakuze baje gusaba ibiryo, avuga ko akurikije ikibazo gihari nta wabima, ariko imbogamizi iba ko ababyeyi bose batabasha gutanga umusanzu wo kugaburira abana, ibiryo bikaba bike kuko abanyeshuri baba bagomba gusangira n’ababyeyi.

Muri iyi Ntara amakuru ahava avuga ko hamwe na hamwe abana bataragera imyaka yo kwiga, bajyana na bakuru babo ku ishuri bagategereza hanze ngo nibura babashe kurya rimwe ku munsi.

Abategetsi mu nzego z’uburezi barasaba ko nibura leta ya Kenya, yashyiraho gahunda yo kugaburira abana mu mashuri ahantu hose habaye amapfa, kuko byatuma abana baza ku ishuri bakurikiye ibiryo bakiga, kandi ngo hari impungenge ko kurya bihagaze n’abanyeshuri batagaruka.

Ikigo gishinzwe kurwanya amapfa mu ntara ya Kaijado, cyatangaje ko imiryango ibihumbi 400 muri iyi ntara yugarijwe n’inzara, kandi amatungo abarirwa muri za miliyoni yamaze gupfa azize inzara.