Kenya: Uko Perezida Ruto yirukanishije Odinga muri AU

Byamenyekanye ko ihangana rya Raila Odinga ryamaze gufata indi ntera, kugera ubwo Perezida Dr William Ruto, yirukanishije uyu munyapolitiki batavuga rumwe mu nshingano yabagamo muri Afurika yunze ubumwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, Raila Odinga yavuze ko we ubwe yasabye gusezera nk’intumwa idasanzwe ya Afurika yunze ubumwe ishinzwe ibikorwaremezo.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko tariki 19 Gashyantare 2023, ubwo perezida William Ruto yitabiraga inama ya Afurika yunze ubumwe, yaba yarasabye ko uyu mukeba we yirukanwa kuko amurembeje mu cyo yise politiki zidashinga.

Iki kinyamakuru cyanditse ko umwe mu bategetsi muri Afurika yunze ubumwe, yacyongoreye ko Perezida Ruto yaba yarasabye ko uyu mugabo yirukanwa kuri uyu mwanya, cyane ko Uhuru Kenyatta wategekaga igihugu wawumwakiye atagifite ubutegetsi.

Umwe mubazi neza uyu mugambi muri Kenya yabwiye Daily Nation, ko perezida William Ruto ari we ubiri inyuma ko Odinga yirukanwa, cyane ko na Afurika yunze ubumwe ifite amategeko arengera ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

Uyu muntu yavuze ko kuba Raila Odinga atemera William Ruto nka perezida wa Kenya, kandi urukiko rw’ikirenga rwaramwemeje nk’uwatsinze amatora, byari bihagije ngo amahirwe yose atangwa na Afurika yunze ubumwe ayamburwe, kuko bigaragara ko ari ikigomeke kuri demokarasi.

Uyu munyapolitiki amaze iminsi ategura imyigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho muri Kenya, ibi ngo byaba byarababaje Ruto nawe akamwimisha amahirwe yo guhagararira igihugu kuri uyu mugabane wa Afrika

Kukuba Odinga avuga ko ariwe wasabye ko ava muri izi nshingano, abasesenguzi bari hafi y’ubutegetsi bavuga ko ari ukwihagararaho kuko yirukanwe bya gipfura agashimirwa nk’uwatanze umusanzu, kuko batamwandagaza kandi yarahoze ari umutegetsi ukomeye muri Kenya.