Ibyavuye mu ibarurra rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, bigiye gushyirwa ahagaragara.
Newtimes yanditse ko raporo ya paji 130 ikubiyemo ibyavuye mu ibarura rusange ry’abatuye u Rwanda riharutse gukorwa izatangarizwa mu Nama y’Umushyikirano izaba taliki 27-28 Gashyantare 2023.
Iri barura rireba abaturarwanda bose, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n’abashyitsi bazaba baraye mu ngo mu ijoro ry’Ibarura.
Riba rikubiyemo ibipimo byo mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, umutungo, ubuzima, ikoranabuhanga, imiturire, umurimo n’akazi n’ibindi.
Ibarura Rusange ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.
Ibi kandi bifasha Leta gukora igenamigambi ry’abaturage rirambye.
Inama y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18, ihuza abayobozi bose guhera ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu.
Iyaherukaga kuba ni iyo mu mwaka wa 2019 kubera ko indi myaka yahise iba iyo kwirinda kwandura no kwanduzanya Covid-19.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riherutse kuba ryari rikozwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda.
Irya mbere ryabaye muri Kanama 1978, ryagaragaje ko abaturage bose bari 4,831,527, abatuye mu mijyi ni 222,727 (4.6%), abatuye mu byaro bari 4,608,800 (95.4%).
Muri Kanama 1991 habaye ibarura rya kabiri, abaturage bose bari 7,157,551 abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) abatuye mu byaro bari 6,766,357 (94.5%).
Muri Kanama 2002, habaye ibarura rusange rya gatatu, abaturage bose bari 8,128,553, abatuye mu mijyi bari 1,372,604 (16.9%) naho abatuye mu byaro bari 6,755,949 (83.1%).
Muri Kanama 2012 habaye ibarura rusange rya kane, aho abaturage bose b’u Rwanda bari 10,515,973 abatuye mu mijyi bari1,737,684 (16.5%) abatuye mu byaro bari 8,778,289 (83.5%).