MIFOTRA yasabye ko bakiri bato bakwigishwa kwihangira imirimo aho kuyisaba

Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo, MIFOTRA, irasaba abayifasha mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imirimo mu Rwanda, gushyira imbaraga mu kwigisha abakiri bato kwihangira imirimo aho gushaka akazi.

Ingabire Labelle w’imyaka 24 amaze igihe gito arangije amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza mu ishami ry’ibarurishamibare.

Kubera amakuru yumvuga ko hanze aha kubona akazi ari umurimo ugoye mu yindi, yiganye icyizere gike cyo kukabona kugeza ubwo arangije amasomo ye.

Icyakora amahugurwa y’igihe gito yabonye ku birebana no kwihangira imirimo nawe yahinduye intekerezo, ku buryo kuri ubu yiteguye gukora no guhanga akazi gahabanye n’ibyo yaminujemo.

Aragira ati “Bitewe na bagenzi banjye n’abarangije mbere bavugaga bati hano hanze bimeze nabi, wabona n’ubuzima babayemo ukabona nta cyizere. Ariko kuva nagera muri aya mahugurwa y’akazi kanoze, byahise bimpa icyizere ndatinyuka.”

Yakomeje agira ati “Singombwa ko ibyo wize ari byo ugomba gukoramo, reba byonyine ibigukikije mu rugo iwanyu, uve ho utuye ugere hepfo gato aho utuye ibigukikije ni byinshi cyane.”

Ingabire Sandrine we yasoje amasomo mu mashuri yisumbuye yiga imibare ubutabire n’ibinyabuzima, nyuma yo guhugurirwa kwihangira akazi, kuri ubu arimbisha imisatsi y’abari n’abategarugori kandi arateganya kubyagura.

Nawe yabitangiye nyuma yo guhugurwa ku birebana n’umurimo.

Yagize ati “Nabashije kuba nakora ama perique(ingofero z’imisatsi y’abagore) kugira ngo mbashe kubona ubwizigame. Namara kwizigama nkazabona inguzanyo kugira ngo ntangire umushinga wanjye.”

Imiryango itari iya leta ifasha urubyiruko mu guhanga akazi no kugashaka, yo isanga igikwiye ari uguhindura imyumvire yabo ku birebana n’akazi, bakirinda kugira ishyushyu ry’akazi ko mu bushorishori no gusuzugura akafatwa nk’agaciriritse.

Bwana Busingye Antony ayobora umuryango Akazi kanoze Access.

Yagize ati “Icyo dufasha urubyiruko rwaba urwize n’urutarize, ni ukugira ngo duhindure imyumvire, ni ukugira ngo bashake akazi koko. Umuntu ntasuzugure akazi yabonye cyangwa ngo ashake guhera ku kazi ko mu bushorishori.”

Abakurikiranira hafi urwego rw’umurimo basanga kuba hakiri icyuho hagati y’abarangiza amashuri bashaka akazi n’ubuke bw’imirimo, bikwiye ko hakwiye guhindurwa umuvuno abakiri bato bagatozwa guhanga akazi aho kugashaka.

Madamu Rebecca Rogvi Hansen, ashinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu muryango wita ku rubyiruko, wo mu bwami bw’Ubwongereza Prince’s Trust International.

Yagize ati“Nahitamo,niba ushobora kubona akazi genda ugakora ubone ubwo bunararibonye, ariko niba unafite ubushobozi nk’uko umushyitsi mukuru wacu yabigarutseho, tangirira kuri bike, uhitemo ‘business’ yawe utangire buhoro buhoro, wigire ku makosa yawe, uyahereho ukura. Bishobora gutwara igihe kitari gito, mbere y’uko utangira guha abandi akazi. Iyo uhanze imirimo myinshi, aba ari amahirwe ku bantu benshi muri Kominote.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, isaba abayifasha mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imirimo mu Rwanda, gushyira imbaraga mu kwigisha abakiri bato kwihangira imirimo aho gushaka akazi.

 Bwana Nzabandora Abdalah, ushinzwe porogaramu yo kwigira ku murimo muri iyo minisiteri arabisobanura.

Ati “Abafatanyabikorwa icyo tubasaba ni ingufu mu kwigisha urubyiruko gahunda zibafasha kwihangira imirimo, kuko u Rwanda ruracyafite amahirwe menshi abantu bashoramo imari. Ubwo rero iyo abantu bigishijwe guhanga imirimo, bagahanga imirimo isubiza ibibazo abaturarwanda bafite niho dukeneye ingufu, kuko turacyafite icyuho cy’ahantu bashyira ingufu mu ishoramari.”

Kugeza ubu u Rwanda rwihaye intego yo kuba ruhanga imirimo miliyoni n’igice bitarenze umwaka utaha wa 2024, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko ruzagira uruhare muri uwo mugambi ku gipimo cya 80%.

Tito DUSABIREMA