TDRwanda2023: Mugisha wari icyizere cy’abanyarwanda yavuye mu irushanwa

Mugisha Moïse avuye mu irushanwa rya Tour du Rwanda 22023, ubwo yakinaga agace ka Gatandatu, kahereye i Rubavu kagasorezwa i Gicumbi kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 22023.

Abaye Umunyarwanda wa kabiri wikuye muri Tour du Rwanda 2023, nyuma ya Manizabayo Eric bakunze kwita Karadiyo.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo Karadiyo yavuyemo mu irushanwa nyuma yo kugwabajya i Musanze.

Kugeza ubu Team Rwanda isigaranye abakinnyi batatu gusa aribo Masengesho Vainqeur, Nsengimana Jean Bosco na Niyonkuru Samuel.