Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty w’imyaka 35 wamamaye cyane nka Rihanna mu muziki, ni umwe mu bari kugarukwaho cyane biturutse ku nkuru nyinshi zazamuwe no gutangaza ko atwitiye umwana wa kabiri umukunzi we Rakim Athelaston Mayers uzwi nka A$AP Rocky, ubwo yari mugitaramo cya super bowl halftime show tariki 13 Gashyantare 2023.
Nyuma y’uko Rihanna agaragaye atwite, kuri ubu biravugwa ko agiye gukora ubukwe n’umuraperi A$AP Rocky.
Mu gihe abafana ba Rihanna bari biteguye kwakira alubumu ye ya cyenda yise “R9”, bashobora kuba bagiye gutenguhwa nuko agiye kwitegura ubukwe, ibyo gukora Alubumu ye akaba abihagaritse.
Ikinyamakuru Radaronline.com cyanditse ko ubukwe bw’aba bombi buzabera muri Barbados, iwabo wa Rihanna.
Iki kinyamakuru gukomezwa kivuga ko gutegura ubukwe no kubyara undi mwana, ari byo Rihanna ari kwibandaho muri iki gihe, nubwo ari gukora ibitaramo.
Amos Bizumuremyi