Sosiyete Sivile yagaragaje ibikwiye kuganirwaho mu nama y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18

Mugihe Abanyarwanda bitegura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, abagize sosiyete Sivile bagaragaje ko ibirarane by’imanza mu nkiko, abangavu baterwa inda, ruswa no kudahabwa ingurane ikwiye kubimurwa kubw’inyungu rusange, ari bimwe mubibazo bikwiye kuzaganirwaho bitewe n’uburyo bihangayikishije umuryango nyarwanda muri iki gihe.

Kuva ku wa 27-28 Gashyantare 2023, mu Rwanda hazaba inama y’Igihugu y’umushyikirano izaba iba ku nshuro ya 18, nyuma y’imyaka itatu itaba kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. 

Bamwe mu baturage bavuga ko muri iyi nama, ingingo yo kuzamura imibereho y’abakennye idakwiye kubura ku mpamvu basobanura.

Umwe ati “Inama y’umushyikirano ikintu mba numva kitaburamo, ni ugufasha abaturage b’ababashomeri, bakaturebera ibijyanye n’abari kurangiza kwiga uko babona imikorere.”

Undi ati “Numva bagabanya imisoro, abantu bagatangira kubona ibyo bahaha, kuko ibiciro biri hejuru.”

Mugenzi we ati “Ikintu mbona kidakwiriye kubura ni ibijyanye n’imibereho muri rubanda, hari ubukene.”

Ku ruhande rwa Sosiyete Sivile, nabo hari abagaragaza ibibazo bibagamiye umuryango nyarwanda muri iki gihe, bidakwiye kubura mu bizaganirwa mu nama y’igihugu y’umushyikirano igiye kuba.

Aha harimo ibirarane by’imanza mu nkiko, abangavu baterwa inda, ruswa no kudahabwa ingurane ikwiye kubimurwa ku bw’Inyungu rusange  n’ibindi.

 John Mudakikwa ayobora Umuryango Cerular, uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

Ati “Ikintu mbona kidakwiriye kubura mu nama y’igihugu y’umushyikirano dukurikije ibibazo duhura nabyo, icya mbere ni ukuganira ku ngamba zatuma ubutabera bwihuta, kuko mu nkiko hari ibirarane by’imanza. Icya kabiri ni ibyerekeranye no kubona ingurane ikwiye kubimurwa ku nyungu rusange, ikindi ni ubutabera kubyerekeranye no gusambanya abana. Ikindi tubona ni ibijyanye na ruswa, urebye mu myaka itatu ishize amanota u Rwanda rubona mu byekereye kurwanya ruswa, aragenda agabanuka.”

 Ingingo y’umutekano w’Igihugu nayo ishobora kutabura mu ngingo zizagarukwaho mu nama y’igihugu y’umushyikirano igiye kuba, cyane ko isanze u Rwanda rutabanye neza n‘umuturanyi warwo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse mu bihe bitandukanye Congo kinshassa yagiye ikora ibikorwa by’ubushotoranyi k’u Rwanda.

 Ibya vuba aha ni aho ingabo za leta ya Congo, FARDC, zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi ,zikarasa ku biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi nk’uko  Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwabitangaje.

 Mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko uwashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda atazihanganirwa.

Ati “ Hari abagerageza guhungabanya umutekano wacu, ngira ngo ibyo murabizi tubimazemo nk’imyaka ibiri ishize byongeye kugenda bigaragara, ariko nabyo navuga ko tubigerereye. Kandi ni uko ngira ngo wenda abantu bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone, ngira ngo ibyo byari bikwiye ko byumvwa na buri wese. Byari bikwiye kuba bibonwa na buri wese ko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda.”

Umushyikirano ni urubuga ruhuza buri mwaka abayobozi n’abaturage, bakaganira ku iterambere ry’igihugu.

By’umwihariko Abanyarwanda b’ingeri zose, bahabwa amahirwe yo kugeza ibibazo byabo ku bayobozi.

Daniel Hakizimana