Menya ibikubiye  muri poromosiyo ya Canal+  y’iminsi 37

Kuva tariki ya 24 Gashyantare 2023, Sosiyete icuruza ifatabuguzi ry’amashusho Canal+, yateguye poromosiyo y’iminsi 37 ikubiyemo igabanuka ry’ibiciro bya Dekoderi  na Installation.

Kubarebye filimi y’uruhererekane ifatwa nk’iya mbere imaze kurebwa  n’abantu benshi ku Isi Game of Throne,  muri uku kwezi kwa Werurwe iragaruka kuri shene za canal mu isura nshya, yihariye yitsa cyane kuba amateka y’Afurika.

Iyi ni imwe muri gahunda z’ingenzi Sosiyete icuruza ifatabuguzi ry’amashusho Canal+, yageneye abafatabuguzi bayo mu minsi 37 uhereye tariki 24 Gashyantare 2023 muri poromosiyo yiswe ‘Ni Promo Itwika’ uretse iyo filimi kandi na filimi nyarwanda n’isizobvanuye mu Kinyarwanda nshya zizaba ari uruhuri.

Uretse ibi kandi hiyongeraho n’imikino ikurikirwa n’abatari bake izabera mu mahanga no mu Rwanda izaca kuri shene za Canal+.

Bwana Aime Abizera ni umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Canal+ mu Rwanda.

Yagize ati “Icya mbere twazanye ni imyidagaduro abantu batari babona mu gihe hari filimi z’uruhererekane nshyashya, cyane cyane kuri shene yacu  Zacu TV agiye gutangira ni amaseri abantu batari babona, kandi azaba ari mu Kinyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Twongeye no kuzana Basketball Africa Legue, muzi ko umukino wa nyuma uzabera inaha i Kigali sizoni ya 3 yatangiye mu cyumweru kimwe, kandi byose bizaba biri kuri Canal+ mu mashusho meza cyane ya HD.”

Uretse gahunda nshya Canal+ ifitiye abafatabuguzi bayo n’ababyifuza, kuri ubu ibirebana n’ifatabuguzi ry’iyo sosiyete yaba ku mukiliya usanzwe n’umutangizi byose byaganijwe mu minsi 37 uhereye tariki 24 Gashyantare 2023, Aime Abizera  ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Canal+ Rwanda, arakomeza abisobanura.

Yagize ati “Muri iyi minsi hari abantu bamwe bataratunga Canal, ni yo mpamvu twazanye iyi poromosiyo. Mu gihe dekoderi iri ku Frws 5000, ‘Installation’ nayo ikaba iri ku frws 5000 ukagura ifatabuguzi.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi icyo dusaba abakiriya bacu ni ukongera kugura ifatabuguzi wari usanganywe, niba ari iya 5000  cyangwa ibihumbi 10  cyangwa ibihumbi 20, ongera ugure ifatabuguzi. Muri iyi minsi urahita uhabwa ibyumweru bibiri ureba amashene yose.”

Sosiyete Canal+ iributsa kandi abafatabuguzi barambanye nayo bafite dekoderi zo ha mbere, ko bakwiye kwihutira gukorana n’abatekinisiye bayo bakabakaba 450 hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bahindurirwe bahabwe izitanga amashusho yo ku rwego rwo hejuru azwi nka HD cyangwa High Definition ku kiguzi cyo hasi cyane.

 Kuba hari abakiliya ba Canal+ batarahinduza Dekoderi za cyera hari ama shaine agera muri 70 batabona, nyamara baba bayatanzeho ikiguzi bagura ifatabuguzi.

Tito DUSABIREMA