Nyagatare: Poste de Santé zafunze imiryango, Akarere kagashinja RSSB kutishyura ba Rwiyemezamirimo

Mu Karere ka Nyagatare harabarurwa amavuriro “Poste de Santé” zisaga eshatu zidakora kubera ko barwiyemezamirimo bazitaye.

Amavuriro arimo irya Bwera, Nyendo na Rubira muri aka Karere, niyo abanyamakuru ba Flash babashije kugeraho basanga yarafunze imiryango.

Ni nyuma y’uko abashoramari bayatangiragamo servisi bayataye, bitewe nuko bahombye.

Abaturage bavuga ko aya mavuriro akimara gufunga imiryango, byabagizeho ingaruka zo gukora urugendo rurerure bajya gushaka aho bivuriza.

Umwe ati “ Ntabwo tuzi impamvu kuko bigeze kuzana umuntu witwa Rwibasira akoraho igihe gito aragenda. Ntabwo twigeze tumenya impamvu yahagaritse gukora.”

Undi ati “Hari igihe nk’umugore akenera kubyara kandi hano bakamufashije, ugasanga kuva hano kugera Matimba cyangwa ari umuntu urembye byamuviramo urupfu, kandi hano yakabaye abona ubutabazi bw’ibanze.”

Undi nawe ati “ Aka kavuriro ntabwo gakora kubera ko niba harabuze abaganga bahakorera, turasaba wenda ubuvugizi bazane abahakorera wenda batangire bakore.”

Bwana Rwibasira Francis, umwe mu bashoramari watangaga serivisi z’ubuvuzi muri aya mavuriro, avuga ko yahombejwe n’Akarere katamuhaye amafaranga ya  mutuelle santé, agahita abivamo .

Ati “Najyaga kurangura n’amafaranga yanjye muri ‘Pharmacie’ y’Akarere mfite amasezerano y’Akarere ka Nyagatare, ko bazajya bansubiza amafaranga buri kwezi nkajyana inyemezabwishyu y’imiti naguze. Bimaze amezi ane ntayo mbona ndandika mpagarika, mbasubiza ivuriro ryabo .”

Ubuyobozi bw’aka Karere bwasobanuye ko ifunga ry’aya mavuriro riterwa nuko barwiyemezamirimo bayata, ndetse bigafata igihe cyo gushaka abandi.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka karere, Madamu Nakato Agnes, avuga ko ibyo kwamburwa kw’aba Rwiyemezamirimo, byabazwa ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB.

Ati “ Ntabwo navuga ngo mfite abantu b’aba ‘private partners’ kuburyo nakuramo undi n’iyo mbogamizi dufite kandi ntabwo nakwicara ngo mvuge ngo turayikemura uyu munsi cyangwa ejo. Ni ukugenda tuishishikariza abantu, kandi ikindi gituma ba rwiyemezamirimo bazita, akarere siko kabishyura, amasezerano bayagirana na RSSB.”

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, nacyo kigaragaraza ko kitagomba kubazwa ifungwa rya Poste de Santé, kuko nta bibazo by’igihe kirekire gifitanye na ba rwiyemezamirimo b’amavuriro. Nk’uko bivugwa na Rulisa Alexis wo mu ishami rya Mutuelle.

Ati “Ni ukuvuga ngo buri gihe tugomba kuba dufite inyemezabwishyu y’umuntu. Turimo kugenzura mu nzira zo kwishyura, wowe icyo wakora uravuga uti ivuriro ni iri.”

Kugeza ubu muri aka Karere ka Nyagatare, harabarurwa amariro Poste de Santé 83, muri izi izisigaranye ba Rwiyemezamirimo ni 47 mu gihe izindi zababuze zikiyambaza ibigonderabuzima bibatiza abaganga.

Mu myaka isaga icumi aya mavuriro ageze muri aka Karere ka Nyagatare, harimo amaze gukorerwamo n’abashoramari basaga bane, bamwe bayavamo abandi bakayazamo.

Ntambara Garleon