Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abahombejwe na Chia Seeds, anenga Abaminisitiri babeshejweho na Tombola

Hashize igihe mu bitangazamakuru humvikana amajwi y’abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, bataka igohombo batewe no gushora amafaranga yabo mu gihingwa gishya cyiswe ‘Imbwiso’ (Chia Seeds) nyuma y’uko bari  bijejwe  ko  gikungahaza uwagihinze mu gihe gito.

Iki gihingwa cyatangiye guhingwa mu Rwanda ahagana mu 2018, mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2023, mu ijambo ritangiza inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2023, iri kuba ku nshuro ya 18, Perezida Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abashoye amafaranga yabo mu buhinzi bwa Chia Seeds, agaragza ko ari ubujura bwihishe inyuma na bamwe mu bayobozi barimo n’abagize guverinoma.

Ati “ Hari ibintu mujya mujyamo njya numva n’ubu ngira ngo biri no mu nkiko na hehe, kandi bakagaruka bagashaka kuvuga ko Leta igomba kubafasha (..) abantu baba mu bintu  n’ink’ibintu bya Tombola ni ibiki? Ugasanga byagiye ahantu hose mwataye umutwe, mwasaze, byamara kubamerana nabi mugasubira inyuma ngo abantu bafashwe bararengana, Barengana?”

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Wowe wagiye mu bintu by’ubujura urangije urashaka ko Leta igufasha kugira gute? Hari ibintu byitwa Chia seeds? Chia Seeds ni ibiki? Ibintu mwagiyemo  ukabisangamo abayobozi bose ,abo bayobozi mwicaye aha ng’aha murabizi, mubirimo mukajya mu bintu by’ubujura, biriya ni nk’ubujura .”

Amakuru avuga ko iki gihingwa gikomoka mu Majyepfo ya Mexique.

Imbuto zacyo ziteye nka Sesame, kikerera amezi atatu.

 Ikilo cy’imbuto cyaguraga ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, umuhinzi akagurirwa ku 3000 Frw ku kilo.

Umusaruro wagurwaga na sosiyete yitwa Akens and Kernels Ltd ariko nyuma y’igihe gito batangiye kumwenyura kubera ifaranga bakirigitaga [nk’uko babitangagamo ubuhamya], kuri ubu abahinzi bararira ayo kwarika.

Umusaruro bagemuriye iyi sosiyete yananiwe kuwishyura ndetse babuze aho berekeza uwo basaruye nyuma.

Icyakora mu  kwezi k’Ukuboza 2021, uwari  Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr Karangwa Patrick, yari yagiriye inama abahinga igihingwa cya Chia n’abakigura bakajya kugicuruza mu mahanga, kubanza kwitonda bakabikora kinyamwuga kugira ngo batazahomba.

Ibi yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba asura ibikorwaremezo biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byaba ibya Leta n’iby’abikorera.

 Icyo gihe Mu Karere Ngoma yasuye ubutaka bwuhirwa bufite ubuso bwa hegitari zisaga 400 zirimo 130 zuhirwa ku gishanga, na 200 zuhirwa imusozi aho abahinzi benshi bahinze Chia Seeds.

Abareberera abahinzi bamubwiye ko abaturage benshi bagihinze mu mirima yabo yose kuko ngo kiri kubaha amafaranga menshi.

Icyakora icyizere cyaraje amasinde ibyari ibitwenge bihinduka amarira, kuko  kuri ubu Abahinzi n’abashoye imari mu gihingwa cya Chia Seed basaga 3000 bahangayikishijwe n’amafaranga asaga miliyari 27 by’umusaruro wabo batanze, hakaba hashize umwaka batarishyurwa bamwe amabanki akaba agiye guteza cyamunara imitungo yabo.

Hari  Abaminisitiri bashoye  amafaranga muri chia Seeds barahomba

Perezida Kagame yagereranyije umushinga Chia Seeds nka Tombola abantu bagiyemo, anenga Abaminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye bashoyemo amafaranga.

Ati “Wowe wabeshwaho na Tombola? Ubuzima bwawe ushaka kubushyira muri tombola? Ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka ukabijyamo, muba muri bazima mwebwe? Ng’ibyo biri muba minisitiri, biri muba Generals, biri mu gisirikare, biri mu gipolisi, mukajyaho mukajya muri Chia seeds.”

Yunzemo agira ati “Mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye muturunda mu mwobo uri budutware, mwarangiza ngo urareba ngo tugomba gufasha abaturage, gufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage. Tombola mujyamo ni za tombola ki? Erega ubwo ni ubuzima bwanyu niko bumeze ni ubwa Tombola, mushaka kubaho muri tombola?”

Umukuru w’Igihugu yakebuye abayobozi bajya muri tombola, bagamije kunguka byihuse, abasaba kugenda gacye.

Ati “Abayobozi muri aha ni mwe mbwira, murajya muri tombola? Ubu mwabuze ibindi mukora murajya muri tombola? Abamaze gukorera udufaranga akadufata  twose agafata Miliyoni 10  akazijyana ngo baramwungukira izndi 10 ngo abone 20. Wagenze buhoro ariko uriruka ujyahe? Wakoze ukayakoresha ukunguka indi imwe, ejo eshatu ukagera kuri 20. Urashaka gusa mu isaha imwe ukaba uvuye ku 10 ukaba ugeze kuri 20?”

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima uwari wese wahombeye mu buhinzi bwa Chia seeds, avuga ko nta bufasha Leta ishobora kubaha.

Ati “’Prime minister’ (…) ntihagire n’ifaranga na rimwe nzumva ryagiye muri ibyo ngibyo. Ifaranga ry’igihugu rijye rijya mu bantu bagerageje gukora, ntabwo ari abantu batombola.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubuhinzi bwa Chia Seeds ari ubushukanyi, kandi ko abashutse abantu bagashoramo amafaranga, bagakwiye kuba babiryozwa.

Daniel Hakizimana