Sosiyete sivile yasabye ko amategeko avugururwa ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirandurwe

Imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba Leta gushyira ingufu mu gukurikaza amategeko ahana abakora ihohoterwa rishingiye ku gutsina akanarengera ababa bahohotewe.

Amasosiyete civile yibumbiye muri UPR Advocacy Champions avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishiraho amategeko yo guhana ibyaha bibangamira uburenganzira bwa muntu nk’uko iba yarabyiyemeje muri Raporo itanga muri Loni ku isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu ariko hakiri ibyuho mukuyubahiriza.

Gisa Robert Ukora mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Initiative for peace and human rights avuga ko amategeko ahari agomba gukurikizwa kandi ko hari n’andi agomba kuvugururwa.

Ati “ N’ubwo tuvuga ngo amategeko arahari; yego arahari, ariko hari n’amategeko aba akenewe kuvugurwa bitewe n’uku ibihe bigenda bihinduka uko ibihe bigenda bihinduka cyangwa uko abantu basobanukirwa. Ariko noneho tuvuze, ayahari yo arakurikizwa? Cyangwa ashyirwa mu bikorwa? Navuga ngo yego, ariko bitari ku rwego rwuzuye.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021. Ni umubare urihe hejuru cyane ufite icyunyaranyo gihabanye n’abagabo babatera izo nda babihanirwa, kubera ko imibare y’ubushinjacyaha yerekana ko abatagera ku 4000 aribo bagezwa imbere y’inkiko.

Gisa Robert akomeza avuga ko hari impamvu nyinshi zituma abagezwa imbere y’ubutabera ari bacye cyane.

Ati “ Kiracyari ikibazo kuba abantu babigaragaza; murabizi muri sosiyete Nyarwanda hari ikintu cy’ibanga, hari ikintu cyo kuvuga ngo ibintu ni ibyo mu rugo, umuntu agahohoterwa ariko ntabigaragaze; wenda abaturanyi n’abandi bakaba banabivuga babizi, ariko ugasanga umuntu ntaratera intambwe ngo agaragaze cya kibazo mu nzego zibishinzwe.Ibyo rero biri mu bituma tuvuga ko yamategeko ahari ko atubahirizwa kuko abakora ibyo byaha ntibagaragazwa, n’aho bagaragajwe haraho usanga ibimenyetso bigoranye kuko hashize igihe kinini icyaha cyarabaye bikagora ko ya mategeko ashyirwa mu bikorwa.”

Olivia KABATESI PROMISE watangije Umuryango Empower Rwanda uharanira uburenganzira bw’abakobwa n’abagore avuga ko bashyize imbere kwigisha amategeko atorwa yo guhana no gukumira ibyaha bikorerwa mu ngo n’ibishingiye ku gitsina.

Ati “ Dukorana n’abagabo kugirango badufashe kwigisha bagenzi babo cyane cyane ko aribo ba Nyirabayazana b’ihohoterwa rikorerwa abagore. Dufite abagabo b’inyangamugayo babayeho mu buryo bwuzuye bakigisha abandi ibijyanye no kuba uru umugabo ariko ntukoreshe imbaraga n’ububasha ufite kugira ngo urunganye uwo ushinzwe kurengera (Positive masculinity).”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abarenga 50% by’abana mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gukitsina, ku mubiri cyangwa ku marangamutima.

Gisa Robert/Initiative for Peace and Human Rights
Olivia KABATESI PROMISE/Empower Rwanda