Ihungabana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kubangamira  Ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragarije abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko mu bikomeje gukoma mu nkokora urugendo rwo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu buryo bwuzuye, harimo n’ibibazo by’ihungabana ku bana bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho.

Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18.

Mu kiganiro cyagarutse ku ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho, n’ingamba zo kugera ku cyerekezo bifuza hubakiwe ku muryango.

Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda, binyuze muri gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho na Guverinoma, ariko hari ibikomeje kububangamira birimo ibibazo by’ihungabana ku bana bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho.

Ati “N’ubwo tugeze heza, ntituragera ku gipimo twifuza kuko Abanyarwanda 26,9% baracyafite ibikomere, bikomoka ku mateka bagaragaza ihungabana no mu rubyiruko.”

Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage rya Gatanu, igaragaza ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30 ari 65,3%.

Ni mu gihe abafite hagati y’imyaka 30-40 bo ari 78%.

Minisitiri Bizimana ati “Bivuze ko harimo benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside yabaye ari abana n’urubyiruko, ariko harimo abahura n’ihungabana riva ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu bayirokotse.”

Yakomeje agira ati “Bikwiye gukomeza kwitabwaho kuko tutagera ku gipimo twifuza cy’ubumwe n’ubwiyunge, mu gihe tugifite urubyiruko rucyugarijwe n’ihungabana.”

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ikindi kibangamiye ubumwe ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko kugeza ubu mu Rwanda igenda igabanuka, ariko itarashira kuko mu bihe byo Kwibuka izamuka, ikanaboneka mu rubyiruko.

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mwaka wa 2021, urubyiruko rwagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho.

 Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mwaka wa 2022, ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%).

 Muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.

Daniel Hakizimana