RDC: Ibibazo by’umutekano biri mu gihugu bishobora kubangamira amatora- Perezida Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yabwiye akanama ka Loni gahinzwe uburenganzira bwa muntu, ko intambara mu burasirazuba bwa Congo, ishobora kubangamira imigendekere y’amatora ari mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Uyu mutegetsi yavuze ko imyiteguro yari imeze neza, kandi nawe yifuza ko abaturage bakubahiriza inshingano z’itegeko nshinga zireba umuturage bagatora, ariko agaragaza impungenge ko umwuka utameze neza kuburyo amatora yashoboka.

Ni amatora yakunze gushyirwa mu majwi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bagaragaza ko intambara ya M23 n’ingabo za leta, ishobora kuzaba urwitwazo abafite ubutegetsi bakigizayo amatora bagamije kuyatinza nkana.

 Ikinyamakuru Politico cyanditse ko komisiyo y’amatora, ikivuga ko byanze bikunze azaba ariko izi mpungenge za Perezida zishobora kuzaba itegeko.

Hagati aho ikinyamakuru Radio Okapi, cyavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko inyeshyamba za M23 ziri busubire inyuma, nk’uko byemejwe mu masezerano y’abagaba b’ingabo yasinyiwe i Nairobi.

Radio Okapi yibutsa ko izi ngabo za M23 zagombaga gutangira kuva mu bice zafashe uhereye tariki 28, ariko ngo urebye nta byabaye, ahubwo aba barwanyi bakomeje gufata ahandi aho kurekura aho usanganwe.