U Rwanda rwanenze ibyatangajwe na Amerika ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Leta y’u Rwanda yanenze leta zunze ubumwe za Amerika kubwo gushyigikira Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahubwo igahirikira ibibazo ku Rwanda.

Tariki 22 Gashyantare 2023, nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo, rishima intambwe ziri guterwa mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ariko zikoma u Rwanda, zirusaba guhagarika ubufasha ruha M23, no kuvana ingabo zarwo muri Congo.

 Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwada kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2023, ivuga ko ibyatangajwe na Amerika ari ukunyuranya n’urugendo rw’amahoro mu Karere.

Itangazo riragira riti “Ni byiza ko itangazo rya USA ryo ku italiki ya 22 Gashyantare rishimangira imyanzuro y’Akarere irebana n’imvugo z’urwango n’ihohoterwa rishingiye ku moko, itahuka ry’impunzi, kwambura intwaro abari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR no kubafasha gutahuka. Ariko USA igaragara kenshi yateye intambwe zinyuranyije n’urugendo rw’amahoro mu Karere, ikaba ishobora kurubangamira, binyuze mu gushyigikira ibinyoma bya Guverinoma ya RDC bishinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo yikoreye.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko uko amahanga akomeza kureberera ibikorwa na RDC, biyitiza imbaraga zo kugaba ibitero ku Rwanda ufatanyije  n’umutwe wa  FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Iti “Uku gukomeza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga mu kwamagana Guverinoma ya RDC ku mikoranire yayo na FDLR, biha imbaraga RDC zo gukomeza guha intwaro no gukorana n’uwo mutwe wakoze Jenoside, ukaba umaze igihe ugaba ibitero ku Rwanda ufatanyije n’ingabo za Congo. Ibi ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda. FDLR si umutwe udafite icyo utwaye, umugambi wayo hamwe na FARDC ni ugutera u Rwanda.”

Leta y’u Rwanda yashimangiye ko rwafashe ingamba zo kwirinda ibitero byambuka imipaka no kuvogera ikirere cy’Igihugu.

Iti “Kubera umutekano w’u Rwanda, hafashwe ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira uvogera ikirere n’imipaka yacu. Ingabo ziteguye guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka kwambuka umupaka, uko cyaba kimeze kose. Ntabwo tuzemera na rimwe ko hari umutwe n’umwe ugera mu Rwanda, umutekano w’igihugu cyacu n’abaturage bacu urarinzwe.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikomeje gufatanya n’ibihugu byo mu Karere mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bihari. harimo imyanzuro y’Akanama ka AU gishinzwe Amahoro n’Umutekano yo gukoresha Ikigega Nyafurika cy’Amahoro mu gushyigikira Ingabo zoherejwe na EAC.