Ibiro bya minisitiri w’intebe byongeye gushyirwa mu majwi kumungwa na ruswa, bituma abakene mu ntara ya Karamoja ibyabagenewe bihabwa abifite.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ubu hari miliyaridi 25 z’amashilingi yari agenewe kugurira ihene abaturage, ubu yaburiwe irengero ndetse n’umuryango wari wagenewe guhabwa ihene 16 ngo witeze imbere, ahenshi ngo zahawe imiryango y’abifite ndetse n’abahafi mu biro bya minisitiri w’intebe.
Amakuru avuga ko iyi ntara iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Uganda, ikennye hamwe no kurya ari ikibazo, nyamara ngo ni imwe mu zikize ku mabuye y’agaciro.
Abaturage benshi ubu ngo barahunze kubera inzara, abandi bahunze umutekano muke uba muri Karamoja.
Aba baturage batuye mu karere politiki yabwiye ko gakennye, ubu birirwa mu muhanda basaba umuhisi n’umugenzi, nyamara bicaye ku bukungu butagira ingano.
Minisitiri ufite intara ya Karamoja mu nshingano, bene wabo barimo nyina n’abavandimwe baherutse gufatirwa mu cyuho bagurisha amabati yagenewe ba ntaho n’ikora bo muri iyi ntara, nawe amajwi asaba ko yegura amaze guhanika, ariko habuze ubushake bwa politiki bumushyigura mu ntebe.
Uretse kwiba abaturage ba Karamoja ibyabagenewe ntibabibahe byose, amakuru atangazwa na Daily Monitor aravuga ko ihene zitangwa uretse kuba umubare utandukanye n’uwo leta yemeye, abakomeye mu butegetsi bashyizemo amakompanyi yabo yo kuzigura bagura nke kandi zitujuje ibyangombwa, uwahawe 12 yaragombaga gufata 16, hapfuye nibura 12.