Uganda: Polisi yasabwe gukora iperereza ku isomana rya Jose Chameleone n’umuvandimwe we

Pasiteri Martin Ssempa, utavugwaho rumwe muri Uganda, yasabye igipolisi guhagarika igitaramo cy’umuririmbyi rurangiranwa uzwi nka Jose Chameleone, hakabanza gukorwa ipererezo ku bikorwa biganisha ku butinganyi, asigaye akekwaho gukorana n’umuvandimwe we.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko uyu muvugabutumwa Ssempa wo mu idini  ‘Makerere Community Church’ yasabye ko hasesengurwa isomana umunwa ku munwa rya Jose Cameleone n’umuvandimwe we, nawe uririmba witwa Weasel.

Jose Cameleone ari kuzenguruka ibihugu mu bitaramo, ariko uko agaragara asomana na mwene nyina, bamwe mubanya-Uganda batangiye kutabishira amakenga, cyane ko iki gihugu ubu gihanganye n’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe, cyangwa  se abatinganyi mu Kinyarwanda.

Uyu muvugabutumwa arasaba ko ibitaramo by’uyu muhanzi ahitwa Mbarara biba bihagaritswe, hakamenyekana impamvu babyina umwe asa n’umugore undi ari umugabo, bagasomana mu ruhame abana bashobora kuba babigana bakazisanga barabaye abatinganyi.

Si uyu muvugabutumwa ubaketse kuko abanya-Uganda bamaze iminsi bibaza kuri aba bavandimwe bazwi cyane muri Uganda, uko badukanye gusomana mu ruhame kandi bafite abagore bakaba batabikora.