Ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bikwiye kuba iby’igihugu cyose-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano mucye biri muburasirazuba bwa Repubulika ya Demokrasi ya Congo, bikwiye kuba ibya Congo yose aho guhirikirwa ku Rwanda.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru.

 Ni ikiganiro kibaye nyuma y’Iminsi ibiri y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yari imaze imyaka itatu itaba, kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru wo muri Repubulika ya Congo yabajije Perezida Kagame, ku rugendo rwa mugenzi we w’ubufaransa Emmanuel Macron muri Afurika, n’ibibazo byo mu Karere by’umwihariko ibiri mu burasirazuba bwa RDC.

Umukuru w’igihugu yamusubije ko Perezida Macron, ari umwe mu bantu benshi bari kugerageza gucyemura ikibazo kiri muri aka Karere by’umwihariko muri Repeburika ya Demokarasi ya Kongo.

Icyakora yashimangiye ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bikwiye kuba ibyabanye-Congo ubwabo.

Ati “Abantu bavuga uburasirazuba bwa Congo. Uburasirazuba bwa Congo si igihugu ni Congo. Ni ikibazo cya Congo yose nk’igihugu, ni n’ikibazo cyo mu karere kuko kigira ingaruka no kubaturanyi. Reka dufate urugero ku Rwanda ntiwavuga ngo ikibazo cy’Amajyaruguru y’u Rwanda kuko haturanye n’uburasirazuba bwa Congo, ahubwo ni ikibazo cy’u Rwanda rwose. Ndashaka kumva ko ib ibazo byo mu burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bya Congo nk’igihugu. Murekeraho kuvuga ngo ibibazo byo mu burasirazba bwa Congo, ibibazo byo mu burasirazba bwa Congo. Oya ni ibibazo bya Congo yose.”  

Umukuru w’igihigu yavuze ko ukurikije uko ikibazo cya Congo cyafashwe, hari uwagira ngo u Rwanda rufite igisubizo cyacyo.

Ati “Iki kibazo gifite amateka maremare kubera ukuntu cyafashwe kuva mu ntangiriro. Niyo mpamvu kimaze imyaka myinshi. Urebye ibikorwa bihari kubera ibi bibazo bita ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, hari umuntu ushobora kugira ngo dufite igisubizo cy’iki kibazo. Kimaze igihe kirekire kandi cyafashwe nabi igihe kirekire.”

Perezida Kagame yibajije impamvu aba intandaro y’ibibazo byo muri RDC kandi byarahereye na mbere y’uko avuka.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za leta ya Congo, FARDC, ari umusaruro w’ibintu byinshi byacunzwe nabi, bikanakorwa nabi guhera mu bihe by’ubukoloni, mbere y’uko anavuka, ati “None ni gute naba impamvu nyirabayazana w’ikibazo? ”

Tariki 17 Mutarama 2023, mu kiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, yashyize umucyo ku bibazo bya M23 u Rwanda rushinjwa gufasha.

Icyo gihe yavuze uburyo yabajije Perezida wa RDC, Félix Antoine  Tshisekedi niba abagize M23 ari Abanyarwanda, undi imbere y’abandi bakuru b’ibihugu agasubiza ashize amanga, ko ari Abanye-Congo.

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bimaze igihe bitari gucana uwaka kubera ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta,FARDC, ariko rwo rukabyamaganira kure rukavuga ko ingabo za RDC zikorana n’imitwe irimo FDLR, yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.