Perezida Kagame yatanze ikizere ku igabanuka ry’ibiciro ku isoko

Perezida Paul Kagame yatangaje ko leta ifite uburyo yize neza ishyiramo amafaranga, yunganira abaturage kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza kuzamuka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru muri Village Urugwiro.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iri zamuka rituruka ku bintu bimwe biva hanze y’igihugu, kubera ibirimo kuba ku Isi haba kure cyangwa hafi.

Ati “Muri rusange igihugu cyacu gishyiraho uburyo. Ari ugushyiraho bw’imfashanyo bushobora gufasha mu kugabanya ibyo biciro ariko biturutse mu bundi buryo bwakozwe. N’ibbiciro bya peteroli uko bimeze, ubundi bitewe n’izamuka ry’ibiciro byakabaye bikomeza bizamuka bijya hejuru ariko icyo gihe leta ifite uburyo yabyize neza ishyiramo amafaranga kugira ngo cya kinyuranyo cy’uko igiciro cyari kimeze nukocyazamutse bitewe n’ibyo bibazo twavugaga gishobore kutabahobitewe n’icyo leta yashyizemo.”

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye tariki 27-28 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yari yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda bizakomeza kumanuka, ashingiye ku musaruro w’ibiribwa urimo kuboneka n’izindi ngamba zigenda zifatwa.