Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko aherutse gukora impinduka nto mu ba minisitiri be, kuko hari harajemo umwuka mubi no kutumvikana hagati yabo, ababungirije ndetse n’abanyamabanga bahoraho, bituma ahitamo kubahindura mu nyungu z’akazi ka rubanda.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko Perezida Samia, yavuze ko ari ubwa mbere avuze ku mpamvu ahinduye abagize guverinoma, ariko ko ubutaha abadashaka gukorana n’abandi, azahindura buri wese udashaka impinduka.
Uyu mutegetsi ntiyavuze ubwoko bw’amatiku abagize guverinoma bahoragamo, ariko ngo byagaragaraga ko akazi katakorwaga uko yabishakaga nka perezida w’igihugu.
Agisimbura nyakwigendera Magufuli, byakunze kuvugwa ko hari bamwe mu bategetsi bagenzi be batamwumvaga kuko ari umugore, ndetse na bimwe mu bitekerezo bamwe bakabyanga bavuga ko ari ibya kigore.