Wari uzi ko umugore utwite ashobora gutera umwana azabyara indwara y’ishaza?

Hari bamwe babona indwara y’ishaza ntibamenye ikiyitera n’uburyo ryavurwa. Rimwe na rimwe hari  n’abarirwara bakabana  naryo ntibamenye amakuru y’uko bakira.

Kugira ngo umenye ko warwaye ishaza ni igihe mu mboni y’ijisho, haba harimo ikintu kitambitsemo bigatuma umuntu atareba.

Inzobere mu buzima zivuga ko ubu burwayi bufata igice cy’ijisho, bukunze kwibasira abageze mu zabukuru.

Ngo aha hakaba nta kindi cyakorwa uretse kwivuza.

Ibi ariko ntibivuze ko hatari n’abakiri bato bashobora kurwara indwara y’ishaza.

Musebyamariya Dativa umuganga uvura amaso ku bitaro by’inkuru nziza arabisobanura.

 Yagize ati “N’umwana w’uruhinja ashobora kuvukana ubu burwayi bw’ishaza. Ibi bishobora guterwa n’uko umubyeyi we amutwite yaba yaragize indwara zimwe na zimwe,  zishobora gutuma umwana avukana ishaza mu jisho.”

Yakomeje agira ati “Muyindi myaka uko umuntu akura ashobora kugira ishaza bitewe n’izindi mpamvu nko gukomereka, kunywa itabi ryinshi, kuba umuntu yarwara indwara ya diyabete, kuba umuntu ashobora kumara igihe kinini ku zuba. Ibi byose bishobora gutuma umuntu yarwara ishaza ataragera no mugihe cy’izabukuru.”

Inzobere mu buzima cyane ku gice cy’amaso, zigaragaza ko abagore batwite bakunze kurwara infections zo mu maraso, ibi bishobora gukururira umwana uri nda kuvukana uburwayi bw’ishaza.

Hagaragazwa ko ibimenyetso by’indwara y’ishaza bikunze kugaragara ari uko ryakuze rigaragara mu jisho.

Gusa abaganga bavuga ko urifite nubwo ryaba ritaragaragara,  aba afite ikibazo cyo kutabona neza.

Inzobere mu buzima zijya inama ko ufite ikibazo mu jisho aba akwiye kujya kwa muganga kwisuzumisha, kugira ngo atagerwaho n’ingaruka zirimo gutakaza kubona burundu.

Yvette UMUTESI