Amateka ya Bola Tinubu, Perezida mushya wa Nigeria ufatwa nka Se wa Politiki muri iki gihugu

Tariki 1 Werurwe 2023, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Nigeria INEC  yatangaje ko Bola Ahmed Tinubu, ariwe watorewe kuyobora iki gihugu   asimbuye Mahammadou Buhari wari weguye kuri uwo mwanya.

Bola Ahmed Adekunle Tinubu, yavutse tariki ya 29 Werurwe 1952 byumvikana ko ubu uyu mukambwe agejeje imyaka 70 y’amavuko.

Ubusanzwe ni umucungamutungo uhambaye, akaba n’umunyapolitiki ubifitemo uburambe.

Bola Tinubu yavukiye mu muryango utishoboye ariko udakennye cyane, avuka kuri nyina wacuruzaga ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Lagos.

Tinubu yatangiriye amashuri ye abanza mu ishuri rya Mutagatifu Yohana i Lagos nyuma ajya mu rindi rya Children’s Home School.

 Mu mwaka wa 1975, Tinubu yakomereje amashuri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yize muri kaminuza ebyiri zo muri Chicago, akahabonera impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 1979, mu bijyanye n’icungamutungo.

Tinubu yaje kugaruka muri Nigeria mu 1980, nyuma yo gukorera ibigo bitandukanye by’abanyamerika nk’umucungamutungo, nanone ahabwa akazi muri sosiyete ya Mobil Nigeria nk’umucungamutungo, mbere yo kwinjira muri Politiki nk’umusenateri uhagarariye Lagos y’uburengerazuba mu 1992 mu ishyaka Social Democratic Party.

Tinubu yaje kuba impirimbanyi iharanira demokarasi, ibintu byaje no kumuviramo guhunga igihugu mu 1994, nubwo yaje kugaruka nyuma y’urupfu rw’uwo yise umunyagitugu Sani Abacha mu 1998.

Nyuma yo kwinjira muri politiki byeruye mu 1992, yashinze ihuriro ry’amashyaka ya politiki aharanira demokarasi, byaje no kumuhesha kuyobora intara ya Lagos mu 1999 kugeza mu mwaka wa 2007.

Uyu mugabo azwiho kuba yarafashije mu kubaka ibikorwaremezo bigwezeho muri uyu mujyi, no kureshya no korohereza abashoramari mu ntara yari ayoboye.

Ibigwi bye muri Politiki bituma abanya-nigeria bamufata nka se wa Politiki muri iki gihugu, dore ko binavugwa ko ari we wafashije Perezida ucyuye igihe Muhammadou Buhari, kuyobora iki gihugu mu gihe cya manda ebyiri yari amazeho.

Bola Tinubu atorewe kuyobora Nigeria nyuma y’iyegura rya Muhammadou Buhari, ahigitse Atiku Abubakar na Peter Obi bari bahanganiye uwo mwanya ,kuko yatowe na miliyoni 8.8 bangana na 36%.

Uyu mukambwe yakomeje kugirwaho impungenge ku buzima bwe, kuko hari henshi yagiye agaragara asinzira mu bikorwa bitandukanye bya leta.

 Nubwo afite uburambe muri Politiki, hari abanyapolitiki barimo n’uwayoboyi iki gihugu, Oluseguni Obasanjo, batemera ibyavuye mu matora kandi bishobora gutera umuvundo n’akaduruvayo, mbere yuko arahirira kuyobora Nigeria muri Gicurasi 2023.

Ubusanzwe Tinubu ni umuyoboke w’idini ya Islam, yashakanye na Oliremi Tinubu, uyu akaba ari senateri uhagarariye Lagos yo hagati.

Babyaranye umuhungu umwe witwaga Jide Tinubu, nawe waje kwitaba Imana muri 2017 azize uburwayi bw’umutima, aguye mu Bwongereza.

CYUBAIRO GASABIRA Gad