Gahunda nzahurabukungu yo guteza imbere inganda  n’ubwubatsi yongerewe igihe

Guverinoma y’u Rwanda, yongereye imyaka ibiri ku gihe yari yihaye cyo gufasha abikorera bashoye imari mu nganda n’ubwubatsi, mu rwego kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19. 

Ubwo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, yatangizaga gahunda yiswe  Manufacture and Build to Recover, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, yasabye abashoramari kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Iyi Gahunda yagombaga kurangirana n’umwaka ushize wa 2022, ariko ubu yongereweho imyaka ibiri mu rwego gukomeza kwigobotora ingaruka Covid-19 yagize kubukungu, no guhangana n’ibibazo biterwa n’intambara iri kubera muri Ukraine.

 Ni gahunda yo  koroshya gutangiza inganda n’imishinga minini y’ubwubatsi no gufasha inganda zisanzweho kwagura ibikorwa, mu rwego rwo kwihaza, hagabanywa ibitumizwa mu mahanga.

Mubyo abashoramari muri izi ngeri boroherezwa, ni imisoro kubikoresho by’ibanze bazajya batumiza mu mahanga, bitaboneka mu Rwanda no muri EAC.

Bamwe mubikorera bagaragaje kunyurwa n’iyi gahunda, ndetse bagaragaza n’icyakorwa ngo izatange umusaruro ufatika.

Ntabanganyimana Olivier akorera uruganda Super One industries LTD naho KALISA Salongo Eric ni umuyobozi wa Kompanyi y’ubwubatsi Sifa Housing.

Ntabanganyimana ati “Kubera iriya ntambara yo muri Ukraine n’ibibazo byatewe na Covid-19 byatumye ibikoresho by’ibanze (low materials) bibura, kubitwara birazamuka, ikuguzi cyo kugira ngo ibikoresho by’ibanze bigere mu gihugu kiriyongera cyane, bituma tutabona ibihagije.”

Kalisa ati “ Ni gahunda ireba ibikoresho gusa igakuraho TVA ku bikoresho ariko nk’uko nari nabisabye, mu bwubatsi  ntabwo waba umufundi, ngo ube ushyiramo amazi (…) hari serivisi ucyenera zitangwa n’abandi bantu baguha ibintu bifite ireme, niyo mpamvu iyi gahunda yadufasha igashyiramo n’izo serivici z’indi zisigaye.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragje ko gufasha korohereza abafite inganda n’imishinga y’ubwubatsi, bizatuma ubukungu bw’igihugu burushaho kuzamuka, bityo anasaba abashoramari kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho yo kongera igihe cyo kubafasha.

Ati “Turashimira abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga, tunongera kubwira abanyarwanda ko namwe iyi gahunda ibareba, muyijyemo kandi ibafashe. Mugihe igihugu cyari gihanganye n’ingaruka za Covid-19 uruhare rwanyu rwaragaragaye. Icyo twifuriza abashoramari bose baza mu Rwanda, ni ugukora bakunguka bagakira.”

Gahunda yiswe ‘Manufacture and Build to Recover’ yo koroshya gutangiza inganda n’imishinga minini y’ubwubatsi, no gufasha inganda zisanzweho kwagura ibikorwa, yagombaga kurangirana n’umwaka wa 2022.

Mu myaka ibiri yongereweho biteganyijwe ko izarangira abantu barenga 35.000 babonye akazi.

Daniel Hakizimana