Kenya: Perezida Ruto yasabwe ibintu 3 byatuma Odinga ahagarika imyigaragamyo

Umunyapolitiki Raila Odinga yahaye amahitamo 3 perezida William Ruto, ngo akunde ahagarike imyigaragambyo imurwanya no kumwangisha abaturage.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko bwana Odinga asaba Ruto, mbere na mbere gufungura ububiko bw’ahari ibyavuye mu matora bahanganiyemo umwaka ushize wa 2022.

Uyu mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi arasaba perezida kurekeraho gushyiraho abakomiseri ba komisiyo y’amatora, kuko avuga ko ari abantu be ari gutegura kuzamwibira amajwi muri 2027, ubwo azaba ashaka manda ya kabiri.

Icya gatatu Raila Odinga asaba, ni ukugabanya ikiguzi cy’ubuzima cyahenze muri Kenya muri iki gihe, kugera ubwo imiryango ya ba ntaho nikora itakibasha no kugaburira abana ifunguro rimwe ku munsi ndetse abenshi ngo banataye amashuri.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Odinga asanga ibi bidakozwe nta kindi abantu baganira, kuko atumva uko abagize komisiyo y’amatora bashyirwaho n’uruhande rumwe kandi bazatoresha abashyigikiye ubutegetsi n’ababunenga.

Ibi bisabwa Ruto birasa n’ibikomeye cyane ndetse na Raila Odinga ubwe arabivuga, kuko ngo kuba umutegetsi mukuru akomeje gushyiraho abakomiseri, ari ikimenyetso cy’uko adashaka ibiganiro n’abamurwanya.

Hari abakomiseri 3 ba komisiyo y’amatora bahagaritswe na perezida William Ruto, aba nabo Odinga ashaka ko bagaruka ngo umunzani we guhengamira ahantu hamwe.