Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (mu cyongereza Urinary Tract Infection -UTI) cyangwa (mu gifaransa Infection Urinaire) ni indwara ifata urwungano rw’inkari harimo impyiko, uruhago ndetse n’umuyoboro ugeza inkari hanze.
Iyi ndwara yigaragaza cyane binyuze mu buribwe buza mu gihe cyo kunyara, rimwe na rimwe hakabaho kuribwa mu nda yo hasi.
Umwe mu nzobere mu kurwanya indwara zibasira imyanya ndangagitsina Emmanuel MANIRAKIZA avuga ko “Iyi ndwara igaragara mu bantu bose ariko ikibasira abagore n’abakobwa, kuko umuyoboro w’inkari w’abagore ari mugufi kurusha uw’abagabo bikorohereza bacterie kugera ku ruhago.”
Infection urinaire ngo ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye bitewe na mikorobe zinjiye izarizo bityo n’ibimenyeto byayo bigatandukana, bitewe na za mikorobe kuko hari abavuga ko bababara iyo bari kwihagarika, abagira amatembabuzi menshi kandi anuka aturuka mu gitsina, abakunda kwishimagura mu gitsina bigatuma haza n’udusebe n’ibindi.
Emmanuel MANIRAKIZA akomeza avuga ko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira bitewe n’igihe uyimaranye, aha avuga ko abantu benshi bakunze kuyifata nk’iyoroheje kuko umuntu ashobora kubona ibimenyetso byayo uyu munsi ariko ejo ntabibone akibwira ko yakize nyamara iri gukura.
Byibuze umugore 1 muri 2 yandura iyi ndwara kandi abenshi irakira ikagaruka bitewe no kwitiranya iyi ndwara n’imitezi cyangwa trichomonas, bituma bayivuza nabi.
Gusa nta mibare ihamye iragaragazwa ku bandura iyi ndwara mu gihe runaka bitewe n’impamvu zavuzwe haruguru.
Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari buterwa n’iki?
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunze kwitwa infection, iterwa ahanini na mikorobe izwi nka Escherichia coli ikaba ubusanzwe iba mu mara manini (gros intestine/large intestine).
Mu kwituma rero hari igihe iyi mikorobi isohoka ikagana mu muyoboro w’inkari nuko ikazamuka igana mu ruhago.
Iyo itinze kuvurwa igera no mu mpyiko.
Gusa nubwo abagabo batayirwara cyane ariko iyo bayirwaye irabakarira kurenza abagore.
Umugabo rero iyo akoranye imibonano idakingiye n’umugore urwaye iyi ndwara nawe ahita ayandura. Bivuzeko nawe iyo ayikoze nundi mugore ayimwanduza, gutyo gutyo.
Ni ibiki byongera ibyago byo kuyandura?
- Icya mbere ni isuku umaze kwituma. Kirazira kikaziririzwa Ku bagore kwihanagura uganisha imbere. Ahubwo uhera imbere usubiza inyuma.
- Imibonano idakingiye nayo irayikwirakwiza
- Gutwita, kuba urwaye kanseri ya prostate cyangwa y’uruhago, nabyo byongera ibyago byo kwandura.
- Kuba urwaye diyabete
- Kuba ukoresha agapira ko mu gitsina mu kuboneza urubyaro, kuba ukoresha imiti yica intanga (spermicide), nabyo byongera ibyago byo kwandura.
- Udukingirizo natwo dushobora gutuma uramutse ukoreye aho nyuma yo kugakoresha byakongerera ibyago byo kwandura.
- Gukoresha imisarane rusange cyane cyane iyo bicaraho.
- Gukoresha isabune woza mu gitsina kimwe no gukoresha imiti ya antibiyotike cyane, biri mu byongera ibyago ku bagore kuko bigabanya bagiteri zo mu gitsina za ngombwa.
Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?
Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga:
- Kubabara no kokera uri kunyara
- Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
- Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
- Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
- Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
- Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro.
Ni gute wakwirinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari?
Mu kuyirinda wakurikiza aya mabwiriza:
- Niba ugiye kunyara, igihe ubishakiye hita ubikora kandi urindire zishiremo neza.
- Mu kwiheha, hera imbere usubiza inyuma (cyane ku bagore)
- Nywa amazi ahagije buri munsi
- Jya usukura igitsina mbere y’imibonano kandi nurangiza kuyikora wihagarike (unyare).
- Ambara amakariso akoze muri cotton kuko arinda kugira ibyuya. Ayakoze muri nylon kimwe na za collant byongera gututubikana mu myanya ndangagitsina.
- Irinde niba bishoboka imisarane rusange yicarwaho.
- Irinde imibonano n’abantu batandukanye.
Fanny Umutoniwase