Bugesera: Abiga TVET ntibagira ibikoresho bihagije byo kwigiraho

Abanyeshuri biga Imyuga, Tekinike n’ubumenyingira mu kigo cya ‘Technical Secondary School Mwogo’ baravuga ko bafite ikibazo k’ibikoresho bidahagije, bagasanga bizabatera ingaruka mu gihe bazajya ku isoko ry’umurimo.

Tuyizere Nason kimwe na mugenzi we bahagarariye abandi banyeshuri muri iki kigo, baravuga ko bafite imbogamizi zo kubura ibikoresho bihagije n’ingaruka bizabagiraho igihe bidakemuwe.

Umwe ati “Abantu twiga TVET cyangwa TSS, dufite imbogamizi zo kutagira ibikoresho twakoresha nka Mudasobwa cyangwa se n’ibindi dukoresha mu mu dushyira mu ngiro ibyo twiga.”

Undi ati “Turasaba ko badufasha tukabona izo imashini dukoresha muri ‘archicade’ kugira ngo turusheho kongera ubumenyi, kuko niba mwarimu akoresha ‘projecteur’ muri abanyeshuri 20 kandi buri munyeshuri yari akwiye gukoresha imachini ye, urumva ko ari ikibazo. Nkubu nka njye nta nubwo nzi gufungura iyo ‘application’ dukoresha mu bwubatsi, kuko dukoresha imachini imwe kandi birirwa babitwereka ikintu utikoreye ntiwakimenya. Sinzi ngo bakanda he, twumva abivuga kumunwa kandi tutabibona.”

Mugenzi we ati “Ayo masomo hari ibyo twumva tutari twabona niyo dukora mu kizamini cya leta akaba ari imbogamizi yatuma tutabona buruse.”

Bakomeza bavuga ko no kubona isomera kuri bo nk’abiga ubumenyingiro na tekinike, ari ikibazo bakaba basaba ko bahabwa murandasi ikabafasha kwihugura.

Umuyobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga, tekinike n’ubumenyingiro (RTB),  Paul Mukunzi ,yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’Imari, hari ibizabageraho kandi bishimishije, kimwe n’ibindi bigo bifashwa na leta.

Ati “Ingengo y’imari yo kugura ibikoresho bigenerwa ama TVET, bigurwa buri mwaka iri hagati ya miliyari 6 kugeza ku 10. Uyu mwaka twashyizemo miliyari zigeze muri 4 n’igice  mu kugura ibikoresho by’imashini na miliyari 5 zigurwa bya bikoresho bigenda bishira, urumva uyaretanyije n’ubundi aragera muri miliyari 9. Kuri iri shuri rya mwogo naryo mwari muvuze ibyo bibazo turabizi, ibyo bakeneye turabizi, mu mwaka w’ingengo y’imari itaha nabo hari ikizabageraho kandi gishimishije. Twababwira ko bashonje bahishiwe kimwe n’ibindi bigo byose dufite, ni urugendo turimo ku buryo twizera ko ruzagenda runoga, kuburyo twageraho ibitabo byose bikenewe byagera kumasomero kumashuri.”

Mu rwego rwo gukomeza kugendana n’umuvuduko w’iterambere rya Technology n’ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga, iyi gahunda ya Technical Secandary School yatangijwe mu mwaka wa mashuri wa 2022 -2023 nibwo Rwanda TVET Board  yashiriyeho abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, porogaramu zivuguruye zitangirwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki  aho abayarangizamo baba bafite ubumenyi bwimbitse muri ‘Technology’ zitandukanye kandi zikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ali Gilbert Dunia