Perezida Paul Kagame yaganiriye na Mauricio Muller Adade, Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya imirire mibi (Global Malnutrition Partnerships & Programs of DSM) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Africa Improved Foods Holding.
Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro byanditse kuri Twitter ko ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2023.
Baganiriye ku guteza imbere uruganda Africa Improved Foods ikorana n’abahinzi bagera ku 50 000.