Rwangana: Umwana ubaga imbwa, agiye kubakura ku nyama burundu

Hari abaturage bo mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bashobora kuva ku nyama burundu, nyuma y’uko umwana wabaze imbwa kuri Noheri yongeye gufatwa yabaze indi.

Kuri Noheli umwana uri mu kigero cy’imyaka 14 muri aka gace, yafatanwe inyama z’imbwa. Icyo gihe yabwiye ibitangazamakuru bya Flash ko atari we wayibaze ngo ahubwo yari yarayigurishije.

Yagize ati “Bahise baza barambwira bati ninze ntware umutwe w’imbwa yanjye, noneho ndababwira nti ko imbwa nayigurishije uwo mutwe wavuye he?”

Icyo gihe Bamwe mu baturage twasanze muri aka Kagari, bari basabye ubuyobozi kugenzura abacuruza imyama kugira ngo ababaga imbwa babireke.

Umwe ati “Ubwo rero ntawavuga ngo ntiyariye imbwa yariye ihene. Muri make ni ukurya imbwa inaha nta nuwamenya ngo yariye itungo nya tungo.”

Undi ati “Turasaba inzego zibanze ko zabihagurukira kugira ngo abantu babaga cyangwa se bakora umwuga wo gutogosa ibyo bintu, bakaba bamenya ngo bateka ibiki kuburyo uwabikoza yahanwa.”

N’ubundi muri aka Kagali, uyu mwana yongeye gufatanwa indi mbwa yayiciye umutwe n’umurizo.

Yagize ati “Bavuze ko ari njye wayibaze kandi kuva nava muri gereza nari narabiretse.”

Bamwe mu baturage bo muri aka gace barasaba ubuyobozi kugira icyo bakora kuko ngo bashobora kuva ku nyama burundu.

Umwe ati “Ibi bintu birakabije. Ndasaba abayobozi b’Akagari kureka kuregeza. Nk’ubu n itwe twamuzanye n’abandi baturage nta bayobozi bahari, abandi n’ababishyigikiraga. Rero niba bashyigikiye kurya imbwa, batubwire tuve ku nyama.”

Undi ati “Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwatubwira tukava ku nyama, kuko twebwe ntabwo dushoboye kurya imbwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwama Mbonyumuvunyi Radjabu, yavuze ko n’ubundi nta tegeko rihana uwabaze imbwa.

Ati “Mu rwego rw’amategeko nta cyaha kimufungisha kirimo aba yishe umuco. Iyo tumumenye turamufata akajya kugororwa, uduhe amazina n’aho abarizwa tumukurikirane ajye kugororwa.”