Minisitiri w’Imari bwana Matia Kasaija, yavuze ko amabati 800 bavuga ko yatwaye agenewe abaturage ba Karamoja, atigeze ayaka yamwisangiye mu rugo.
Abategetsi bakomeye muri Uganda, bari kwitaba komisiyo y’inteko yashyizweho ngo yige iki kibazo, bamwe bari gusabirwa kweguzwa.
Mu basabirwa kweguzwa kuko bariye amabati y’abaturage, barimo perezda w’inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe naba visi perezida.
Minisitiri w’Imari bwana Matia Kasaija, yavuze ko aya mabati ntayo yasabye, yabwiwe ko agomba kuyafata mu biro bya minisitiri w’intebe kandi yumvaga ko leta itamuha impano ngo ayange, cyane ko akarere ahagarariye mu nteko gafite abaturage bakennye.
Ikinyamakuru The Observer gisubiramo amagambo ya minisitiri Kasaija, avuga ko nubwo bamubamba yaba arengana, kuko aya mabati yibunzaga akamusanga mu rugo iwe.
Imwe mu maradiyo yabajije minisitiri Kasaija niba yari azi neza ko ari amabati yagenewe Karamoja, avuga ko ntabyo yari azi.
Umunyamakuru yamubajije niba yemera ko yayafashe mu buryo bw’amanyanga amusubiza ko nta manyanga yarimo, kuko ntawanga impano ya leta.
Uyu munyapolitiki abajijwe impamvu abandi bategetsi batayafashe, yavuze ko atari we wabibazwa cyane ko nawe atayihaye.
The Observer yanditse ko uwo munyamakuru yabajije minisitiri w’imari, Matia Kasaija, icyo atekereza kukuba Perezida Museveni, yarasabye iperereza kubafashe amabati, amubwira ko atari we wabazwa kuko uwamubwira ko afite amakesi 5 ya byeri ashaka kumuha imwe, atakwirirwa abaza niba aribyo cyangwa se ataribyo yaza akayifata.
Ikiganiro cya Matia Kasaija n’uyu munyamakuru cyarangiye nabi bashwanye, kuko minisitiri yavugaga ko aya mabati yayahawe nk’ishimwe, umunyamakuru akamubaza icyo yashmirwaga, akavuga ko asanzwe ashimwa buri kwezi agashahara kaje, birangira bavuganye nabi minisitiri akuraho telefone.