Umusaruro ugurwe ku giciro kijyanye nibyo dushora-Abahinzi

Ihuriro ry’abahinzi mu Rwanda, ryasabye ko leta ikwiye kongera imbaraga mu kwegera abahinzi kandi umusaruro wabo, ukagurwa ku giciro kijyanye nibyo bashora.

Gushora imari y’umurengera mu buhinzi ariko bajyana ku isoko umusaruro bagacuruza bahomba ndetse no kutigenga ku musaruro, ni bimwe mu bigaragazwa n’abahinzi batari bake nk’inzitizi ituma hari abafata umwanzuro wo kuzibukira bakareka ubuhinzi.


Urugero ni aba bo mu burengerazuba bw’u Rwanda mu baretse burundu guhinga i birayi.


Umwe ati “Ubuhinzi bw’ibirayi nabuvuyemo nta nubwo nteganya kubusubiramo. Impamvu imbuto y’ibirayi ni 1200Frw ku kilo, umuti ni ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu, amatiyoda dutera nayo yariyongereye.”


Undi ati “Muri uyu murenge wacu wa Busasamana twahinganga ku buso bwa hegitari 700, nibwo buso twahingagaho ibirayi ariko ubu byaragabanutse ntibikiboneka.”


Kuba hari abahinzi biganjemo abato babivamo kubera imvune zidahuye nibyo binjiza, binemezwa n’ihuriro ry’abahinzi bibumbiye mu rugaga imbaraga.


Munyakazi Jean Paul ayobora urwo rugaga.


Ati “Impamvu abahinzi bakunda kuvuga ko ibyo bahinfa bitangana nibyo bakuramo, icya mbere ni uko imbuto y’ibirayi isigaye ihenze cyane. Imbuto y’ibirayi uyu munsi iri hagati y’amafaranga 1000 -1100, hariho n’abagurisha ubutaka bakava muri ngeri y’ubuhinzi.”


Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, giherutse gutangaza ko 60% by’ingo zo mu Rwanda zitunzwe n’ubuhinzi kandi abanyarwanda 54% babona akazi mu Rwego rw’ubuhinzi.

Ni imibare yagabanutse ugereranije n’imyaka 10 ishize.

Uku kugabanuka kw’abahinzi n’ababona akazi muri urwo rwego, Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi ntibibonamo ikibazo.

Dr. Ildephonse Musafiri aha yari umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri,mu nama ya 18 y’umushyikirano ariko yahawe inshingano zo kuba minisitiri muri iyo minisiteri.
Ati “Iyo igihugu gitera imbere abantu bagenda bava muri seruvisi z’ubuhinzi bajya mu zindi serivisi no mu nganda. Bigaragara ko rero mu myaka 10 ishize u Rwanda ruri kumurongo mwiza w’iterambere.”


Uretse inyongeramusaruro n’imbuto zirobanuye abahinzi bagaragaza ko zihenze l, urugaga rwabo ruvuga ko bategerwa uko bikwiye ngo bagirwe inama mu buhinzi bwabo.

Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga niwe ukomeza.


Ati “Hakwiye kubaho uburyo ishoramari rigaragara mu rwego rw’abahinzi. Icya kabiri inzego ziyamamazabuhinzi zikwiye kuba hafi y’abahinzi mu buryo bugaragara.”


Mbere y’uko Dr Ildephonse Musafiri agirwa Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi, yari yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera abahinzi kandi umasaruro wabo ukagurwa badatsikamiwe.

Gusa yasabye ko ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi yakongerwa.


Ati “Nibura uwasaruye abone aho abigurisha kandi adahenzwe. Ikindi twumva dushaka gushyiramo imbaraga ni ukwegera abahinzi n’aborozi, muby’ukuri turashaka kunoza dufatanyije na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo twegere abahinzi kuruta uko twabegeraga.”

Yakomeje agira ati “Twasanze hari ubwo duterera iyo ndetse n’uburyo bwo guhinduranya imyaka nabwo ntibukorwe neza, leta twafata umugambi wo kongera imari mu buhinzi. Nimuduhe 10% ibindi mu bitubaze.”


Ikindi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemera ko gikwiye gushyirwamo imbaraga, ni inguzanyo ihabwa abahinzi kuko kuva u Rwanda rwabaho inguzanyo zihabwa abahinzi ziri munsi ya 5%, ibigo by’imari bigatungwa agatoki gutera umugongo ubuhinzi, nyamara arirwo rwego rutunze miliyoni zisaga 13 z’Abanyarwanda.


Tito DUSABIREMA