RDC:Abasesenguzi basanga Ingabo za EAC nta musaruro  zizatanga mu gihe Monusco igihari

 Umusesenguzi akaba n’umuhanga mu by’Amateka Dr. Rusa Bagirishya, asanga Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zitazabasha kugera ku ntego yazo, mu gihe iza Loni Monusco zikibarizwa kubutaka bw’iki gihugu.  

Mu kiganiro Ikaze Munyarwanda cyatambutse  kuri Radio Flash kuri uyu wa 6 Werurwe 2023,  Dr. Rusa yagaragaje ko impamvu Monusco imaze imyaka myinshi muri Kongo ariko ntibashe kugarura amahoro, biterwa n’uko ibihugu bikomeye binafite ijambo muri Loni byungukira mu kuba RDC ifite umutekano mu cye kuko bibafasha gusahura imitungo kamere  yayo . 

Ati “Ntabwo ibibazo biri muri Kongo ari iby’Abanyafurika, ibibazo biri muri Kongo ni ibya Mpatsibihugu. Ntabwo waba ufite ubwenge utarononekaye mu mutwe, ngo ufate Monusco imaze imyaka 20 yaje ije kubungabunga amahoro, njyewe nahavuye  muri 2012 hari imitwe 18, uyu munsi hari imitwe 136.”

Yunzemo agira ati “Mwese nta n’umwe ndumva avuga ko Monusco icyayizanye hariya ari ukugwiza iriya mitwe,dufite za gihamya ariko urabivuga ntibakumva, baranabaha amafaranga. Nonese Kongo ko muyirenganya, ni nde wari wamagana icyo kintu? ” 

Abanyekongo bakwiye gushyira igitutu kuri Leta ikirukana FDLR

Umusesenguzi akaba n’umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Panorama, Rene Anthere Rwanyange, wari kumwe na Dr Rusa mu Kiganiro kuri Radio Flash, yagaragje ko abaturage ba RDC bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo ndetse bagashyira igitutu k’ubutegetsi bwabo, bukirukana  umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w’Abakongomani.

Rwanyange ati “ Ikibazo cya Kongo si ukuvuga ko mbere kitari gihari, ariko cyakomeye mu 1994 aho interahamwe na FAR bari batsinzwe, noneho Abafaransa bakabaha inzira yo guhungira muri Kongo. Ikosa rero ryakozwe na Mobutu n’Abafaransa kubwumvikane bwabaye hagati yabo, ni ukuvuga ko  rero Abanyekongo ntabwo bakwiye kwiyambura ikosa ryakozwe n’uwari umuyobozi wabo.”

Yakomeje agira ati “Kuko igihe bazaryiyambura iyo rwasesera izahoraho, bategereje ko abo hanze bazayibakemurira kuko bo bakabaye bicara bakavuga bati ikosa ryakozwe n’umuyobozi wacu  wari uriho icyo gihe, uyu munsi abarimo kumusimbura turimo kubafasha iki? Kugira ngo bagikemura ibyo bikajya no kubwirwa FDLR bati muve ku butaka bwacu musubire iwanyu. Iyo uyoboye igihugu atabishoboye abenegihugu bamushyiraho igitutu.”

Ese koko M23 izarekura ibice byose yafashe?

Mu minsi ishize Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari n’umuhuza mu kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23, yatangaje ko abayobozi bakuru b’igihugu cye batangiye kubonana n’abarwanyi b’uyu mutwe, mu biganiro bigamije kubasaba gushyira hasi intwaro no gusubira mu birindiro. 

Amakuru ubu ahari ni uko M23 ngo yamaze kwemera gusubira inyuma ikava mu bice yari yafashe uhereye ku wa kabiri tariki  7 Werurwe 2023. 

Rwanyange Anthere Rene asanga kuva mu birindiro 100% kwa M23 bidashoboka, mugihe ubutegetsi bwa Kongo butagaragaza niba buzemera kujya mu biganiro n’uyu mutwe. 

Ati “ Kugira ngo habe imishyikirano ni uko imbunda zaba zicecetse ariko kubabwira ngo muhite muva ahantu hose mwafashe nibahasubiza. Umwanzuro uvuga ko bahita bajya mubirunga ,nibajyayo ho ni ku butaka bwande? Nibajya muri Sabyinyo inzara izabica umunwa w’imbunda bongere bawurebeshe aho imbunda ziri. Bisaba rero ko imbunda ziceceka M23 bakayisaba bati ba ufunze, hagarikira ho ugeze, nta muntu uri bukurase, nawe nturenge aho. Tubanze  twicare ku meza y’ibiganiro.”

Ikosa rya Politiki kwita M23 Umutwe w’iterabwoba 

Mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa RDC bwakunze kugaragaza ko budashobora kuganira na M23, kuko buwufata nk’umutwe  uw’iterabwoba. 

Umunyamateka Dr Rusa asobanura ko Leta ya Kongo yakoze ikosa rikomeye rya Politiki, ryo kwita M23 umutwe w’iterabwoba. 

Ati “Njyewe ikintu kintangaza habaye ikosa, politiki bagenderaho na  n’ubu abantu bakibivuga, biragoye kumva ibintu barimo ahubwo. M23 kuyita umutwe w’iterabwoba sinzi impamvu ntawavuze ngo ibyo bintu sibyo?! Umutwe w’iterabwoba ntugira teritwari ufata, umutwe w’iterabwoba ntugaragara baratungurwa ntushobora kubabona, M23 ni gute wavuga ngo ni umutwe w’iterabwoba ufite Teritwari wafashe? Iryo erreur(ikosa) rero niyo yatumye haba ikibazo bakavuga ngo ntitwaganira n’umutwe w’iterabwoba.”

Nubwo ubutegetsi bwa Angola bwatangaje ko  M23 yemereye Perezida w’Angola, ko igiye guhagarika imirwano yose yagiriraga mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo, yemeza ko bitarenze ku wa 07 Werurwe bizaba byamaze kuba, umutwe wa M23 wo  ntacyo urabitangazaho.

Daniel Hakizimana