Ubushotoranyi bwa RDC ntiburagera ku guhangana nayo mu buryo bweruye- Mukuralinda

Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje ubushotoranyi, bitaragera ku rwego rwo kuba u Rwanda rwahangana n’icyo gihugu mu buryo bweruye.

Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, kuri iki cyumweru tariki 05 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya leta.

Abitangaje nyuma yaho ku wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023, umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima nk’uko itangazo ryasohowe n’ngabo z’u Rwanda ribivuga.

Mukuralinda yavuze ko ibikorwa by’abasirikare ba RDC, usanga ahanini bisemburwa n’imvugo cyangwa imyitwarire y’abayobozi b’icyo gihugu.
Ati “Umuntu ashobora kubifata mu buryo bubiri. Hari ubushotoranyi, ariko iyo usesenguye inshuro bimaze kuba, hari n’imvugo z’abayobozi ba Congo bakomeza kuvuga, bakomeza gukoresha, zituma bamwe mu basirikare bashyira mu bikorwa ibyo bumvise muri izo mvugo.”

Yakomeje ati “Niba umuntu uhora umubwira ngo u Rwanda ni umwanzi […] ni icyo wirirwa uvuga, umwe mu bafite imbunda ashobora kuvuga ati ‘ariko bariya bahungu bahora batubwira ko ari abanzi, uwakwambuka nkabarasa’.”

Mukuralinda avuga ko hari no kuba RDC iba ishaka gusunikira u Rwanda mu mutego w’intambara.

Avuga ko mu mpera z’iki cyumweru, ibyabaye bitandukanye n’ibyari bisanzwe kubera ko habayeho kurasana hagati y’impande zombi, ariko bidakwiye gukura umutima abaturage.

Ati “Icyiza kirimo ni uko nta muntu wacu waba warahaguye cyangwa ngo ahakomerekere, kandi bishimangirwa n’itangazo riherutse gusohoka rivuga ko umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe ndetse n’abaturage b’u Rwanda bararinzwe.”

“Nta gutungurwa guhari […] ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, ari intwaro zirahari, ibigomba gukorwa byose byarateguwe nta gutungurwa kuzigera kuba, gushotorwa byo bizakomeza ariko ntabwo uwo mutego tuzawurwamo.”

Mukuralinda avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bukorwa n’abasirikare ba RDC nubwo byakomeza, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano n’ubugire bwarwo.

Ati “Ariko baramutse barenze hariya bakwakirwa uko bikwiye.”

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe u Rwanda rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikabyegeka ku Rwanda.