Lague yerekeje i Burayi mu ikipe yamuguze

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje i Burayi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, aho agiye gukinira Sandvikens IF ikina icyiciro cya gatatu muri Suwede.

Uyu rutahizamu yasezeye umuryango wamuherekeje, mbere yo kwerekeza muri Suwede gukinira Sandvikens IF yasinyiye  amasezerano y’imyaka ine. 

Byiringiro Lague agiye muri Suwede asangayo undi munyarwanda Mukunzi Yannick umaze igihe muri iyi kipe, n’ubwo adaheruka mu kibuga kubera imvune yagize umwaka ushize.

Peter Uwiringiyimana