Ngoma: Inka z’abakomeye zirabonera bakabura aho barega

Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi mu murenge wa Rukumberi, mu Kagari ka Ntove mu mudugudu wa Mugwato, ho mukarere ka Ngoma, bavuga ko bonesherezwa n’abashumba baragirira abakomeye bakabura aho barega.

Muri bamwe mubaturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuze ko bangirizwa no konesherezwa na bamwe mu borozi hamwe n’abifite batuye aho muri rukumberi.

Mu magambo yabo baravuga ko inka n’ihene  zibonera kandi ko abarozi babarusha amarere, akaba ariyo mpamvu bifuje ko Akarere ka Ngoma kabafasha iki kibazo.

Theodole Mugabo akaba umuhinzi ati “Ejo nibwo abaturage bamampagaye bamenyesha ko inka zamaze kona Pavuro n’amasaka yanjye, bikaba bibaye inshuro zigeze kuri inye.”

Mugabo akomeza avuga ko ikindi gihe bonesheje imyaka ye yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge, ariko abo bonesheje ntibigeze bagira icyo bakorwaho. 

Mu gahinda kagaragara mu maso y’aba baturage, baravuga ko ngo ubundi umuyobozi abereyeho kumva no gukemura ibibazo by’abaturage baba bafite, icyakora ngo muri Rukumberi siko biri. 

Habimana François  yagize  ati “Uwo turega niwe turegera kuko usanga ba Mududugu ari bene wabo.” 

Umushumba wafatiwe mu cyuho cyo konesha kuri Mikoro ya Radio na Televiziyo Flash yemeye icyaha anasaba imbabazi.

Ati “Ndasaba imbabazi kuko nzi neza uko guhinga bimera.”

Nta minota yashize umunyamakuru wa Flash yahise yibonera ubwe inka zisaga 9 muri hekitari 2 zihinzemo amasaka ya Mugabo Theodole, zihagarikiwe n’umuyobozi uyobora umudugudu wa Muyanende.

Itangazamakuru rya Flash ryifuje kuvugisha uwo muyobozi ngo ribashe kumenya icyo agiye gufasha abo baturage abereye umuyobozi, ashaka gusagarira umunyamakuru ariko akizwa n’abaturage.

Icyakora telefone y’umunyamakuru yangiritse.

Madamu Niyonagira Anathali, akaba ari umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko bagiye kwegera abo baturage, kuko batakwemera urugomo bakorerwa kandi ko konesha bihanwa n’amategeko.

Ati “Zigomba kuba ziri mu kiraro mu rugo cyangwa se ziri mu ifamu hazitiye. Ubwo rero kuzijyana mu myaka y’abantu ni urugomo kandi ntabwo twabireberera, n’urwo rugomo rw’abantu bakubita abaturage tabwo byemewe. Tugomba kwegera hariya hantu rwose tukareba abo baturage ”

Ikibazo cy’aborozi boneshareza abaturage si muri Ngoma kivugwa gusa, kuko no mu turere nka Bugesera cyakunze kuhavugwa, ndetse no mu turere two mu Burengerazuba ahegereye Gishwati no mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru.

Ali Gilbert Dunia