Ubusumbane mu mirimo yo mu rugo, ibikidindiza iterambere ry’umuryango

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta iharanira iterambere ry’abagore by’umwihariko abo mu cyaro ‘Réseau des Femmes’ ryagaragaje impungenge riterwa n’ubusumbane bukomeje kugaragara hagati y’umugore n’umugabo   ku birebana n’imirimo yo mu  rugo.

Mu igereranya ryoroheje dufashe imiryango 2 igizwe n’abashakanye byemewe n’amategeko, imiryango yombi ituye mu murenge wa Mageragere ni mu Karere ka Nyarugenge.

Niyomurengezi Diane na Kuradusenge Jean De Dieu bamaze umwaka umwe bashakanye, bafite umwana umwe w’uruhinja, urebye ni abasirimu ukurikije imibereho y’iki gihe.

Twabajije umugore n’umugabo uko umunsi wabo ugenda kuva babyutse kugeza batashye mu rugo rwabo.

Umugore ati “Mbyuka mu gitondo saa kumi n’imwe, ngakora amasuku yo mu rugo ngategura ifunguro ry’umugabo ugiye ku kazi, nyuma ngasigara nita ku mirimo yo murugo. Imirimo yo mu rugo aba ari myinshi.”

Umugabo ati “Njye mbyuka saa moya nkitegura, ngafata ifunguro rya mugitondo hanyuma nkaza mu kazi. Akazi gatangira saa tatu, ayo masaha yose mba ndi mu kazi byagera ni mugoroba dutashye saa kumi n’imwe, ngataha nkaganiriza umuryango nkaruhuka nkaryama.”

Umuryango wa Ndengeyabahizi Jean Bosco na Ngirente Jacqueline umaze imyaka ikabakaba 26, babyaranye abana 6 batunzwe n’ubuhinzi, nabo twababajije uko umunsi wabo ugenda kuva mu gitondo kugeza bwije.

Umugabo ati “Njye mbyuka mu gitondo saa moya ngategura kujya mu murima, hanyuma ngafata isuka n’umuhoro nkajya mu murima ngahinga. Madame akansangayo.”

Umugore ati “Mbyuka saa kumi za mugitondo, ngakora isuku ngakubura kugira ngo nimpingura ntaza gusanga hasa nabi, ngateka n’igikoma cy’abana nanjye nkajya guhinga. Nyuma ya saa sita nkagira utundi turimo nkora singire aho njy , bityo ngakora indi mirimo yo mu rugo kugira ngo bube bwira.”

Abagize iyi miryango bombi bemera ko kugeza ubu umugore ari we uvunwa n’imirimo yo mu rugo, ugereranije n’umugabo kandi ko bishobora kuba nyirabayazana y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa mu ngo.

Umwe ati “Nk’ubu umugabo ashobora gutaha agasanga hari ibyo utarakora,  yaza akavuga ngo wiriwe ukora iki? Kandi nawe uba wananiw , akagusaba ati mpa ibintu byanjye nawe uti ndananiwe niriwe mu kazi ko murugo. Urumva bihita biba ibibazo.”

Undi ati “Ikigaragara cyo abagore baravunika kuko mu rugo haba akazi kenshi cyane. Njyewe umurimo wanjye mba navuye guhinga nkavuga nti ubwo mvuye guhinga umurimo wanjye urarangiye kandi twahinganye.”

Ibivugwa n’abagize iyi miryango binemezwa na Ahimana Theogene, inshuti y’umuryango ikorera mu ifasi ya Mageragere.

Ati “Ihohoterwa ririho,dufite akazi kenshi.”

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta iharanira iterambere ry’abagore by’umwihariko abo mu cyaro ‘Réseau des Femmes’ ryagaragaje impungenge riterwa n’ubusumbane bukomeje kugaragara hagati y’umugore n’umugabo   ku birebana n’imirimo yo mu  rugo, kandi ko nta gikozwe bishobora gukomeza guhembera ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo.

Uwimana Xaverina ni umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes.

Ati “Igikomeye kirimo buriya iyo abantu badasangiye imirimo, iyo abantu bavunishanya akenshi aba ari intandaro y’amakimbirane.”

Inzego zifite mu nshingano kurwanya amakimbirane n’izishinzwe umutekano ariko zegereye abaturage mu turere twa Nyarugenge na Gasabo, kuri ubu ziri guhugurwa na Réseau des Femmes ku kurwanya gitera y’amakimbirane akorerwa mu ngo.

Murebwayire Betty umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, aragaragaza umusaruro w’ubwo bukangurambaga.

Ati “Imirimo imenyerewe ko ikorwa n’abagore, ariko uko turushaho kwegera umuryango no kubasobanurira basanga ko hari n’imirimo basobanukirwa ko n’abagabo nabo kuyikora ntacyo bitwaye.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko igihe imiryango ikomeje kubatwa n’amakimbirane haba hari ibyago byinshi ko n’ababakomokaho byagenda bityo.

Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette, arasobanura ibi yifashishije ubushakashatsi.

Ati “Imiryango irangwamo amakimbirane, hari ibyago byinshi by’uko abana bayikomokamo nabo bazubaka imiryango, irangwamo amakimbirane.”

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’imiryango itari iya leta ishingiye ku madini  mu mwaka ushize wa 2022, yagaragaje ko  ihohoterwa ribabaza umutima ryiganje ku kigero cya 79%, iribabaza umubiri ryihariye 73% naho irishingiye ku mitungo rikagira 56% mu gihe irishingiye ku gitsina ari 48%.

Tito DUSABIREMA