Impamvu umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki 08 Werurwe

Tariki 08 Werurwe buri mwaka Isi yose yizihiza  umunsi mpuzamahanga w’umugore, ni umunsi washyiriweho kwishimira ibyo abagore bagezeho no kurushaho kuzamura uburenganzira bw’umugore mu iterambere, nyuma y’uko mu myaka myinshi yahise umugore yasaga n’udafite ijambo ndetse ibi bikamutera guhora inyuma muri byinshi.

Uyu munsi watangiye ari nk’ihuriro ry’abakozi, aho mu 1908 abagore 15.000 bakoze urugendo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America rugamije gusaba amasaha make y’akazi, umushahara mwiza n’uburenganzira bwo gutora nk’uko urubuga www.bbc.com rwabyanditse.

Ishyaka rya Gisosiyalisiti ryo muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, ryatangaje umunsi wa mbere w’umugore mu gihugu, mu 1909. 

Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyatanzwe mu 1910 n’umugore witwa Clara Zektin mu nama yabereye i Copenhagen muri Denmark, yitabiriwe n’abagore 100 baturutse mu bihugu 17, bashyigikira bose igitekerezo cye.

Uyu munsi waje kwamamara igihe Loni yatangiye kuwizihiza mu 1975, iwemeza ku mugaragaro mu 1977 nk’umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by’umugore. 

Insanganyamatsiko ya mbere ya Loni yashyizweho mu 1996 yagiraga iti “Kwishimira ibyahise, Gutegura ejo hazaza”.

Ibihugu bya mbere byizihije uyu munsi mu 1911 harimo, Austria, Denmark, Germany na Switzerland, isabukuru y’imyaka ijana yizihijwe muri 2011.

Mu Burusiya ntabwo uyu munsi wahise wizihizwa kugeza mu gihe cy’intambara yo 1917 aho abagore bakoze imyigaragambyo basaba “Umugati n’amahoro”, nyuma y’iminsi ine y’imyigaragambyo Umwami amaze kwegura, Guverinoma y’agateganyo yahaye abagore uburenganzira bwo gutora.

Iyo myigaragambyo y’abagore yatangiye tariki ya 23 Gashyantare kuri kalendari ya Julian yakoreshwaga mu Burusiya, itariki ihinduka 08 Werurwe kuri kalendari ya Gregory (Gregorian calendar).

Muri iki gihe umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa mu rwego rwo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera muri politiki n’ubukungu, mu myaka yashize uyu munsi wizihizwaga mu ngendo n’ imyigaragambyo bigamije kugaragaza ikibazo cy’ubusumbane.

Mu rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 1972 bivuze ko iyi ari inshuro ya 51 u rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore witegereje neza muri iki gihe barakataje mu iteranbere ry’igihugu, abagore bayoboye ibihugu, mu nteko ishinga amategeko ndetse ninzego zitandukanye abagore barimo, abagore bifatira ibyemezo ndetse nabagore biga bakaminuza , ibi siko byahoze mu rwanda ndetse nisi yose muri rusange.

Ntabwo bikiri nka bya bindi bya ya migani bacaga mu rwanda ngo “iyo umugabo akennye bituma atikubitira umugore” cyangwa se ngo “Ntankoko kazi ibika isake ihari” ibintu byarahindutse uko imyaka ishira imyumvire igenda ihinduka kuko bigenda bigaragara ko umugore afite ubushobozi bungana nubwumugabo. 

Emminente Umugwaneza