Impungenge zo kurumbya muri 2023 B zatangiye kuzamuka ku bahinzi

Hari abahinzi batangiye kugaragaza impungenge ko igihembwe cy’ihinga 2023 B, gishobora kuzagira umusaruro muke bitewe n’imvura  nke iri kugwa, mu ntangiriro z’icyo gihembwe mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Turi mu cyanya cyahariwe ubuhinzi mu murenge wa Mageragere ni mu Karere ka Nyarugenge, imwe mu mirima biragara ko yatewemo ibihingwa nk’amasaka, ibishyimbo n’ibindi kandi bimwe bigeze mu gihe cy’ibigara, ariko kubera izuba ryinshi ryatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuma.

Indi mirima ba nyirayo baremeza ko bateyemo nyuma  imbuto, ariko kubera nta mvura nta cyizere cy’uko iyo myaka izazamuka mu ntabire.

Icyizere rusange ni gike ku musaruro w’igihembwe cya 2023 B, ku bahinzi basanzwe bategereza amakikiro ku mvura.

Umwe yagize ati “Nanjye narateye, ahanjye ni hariya ku gasozi, buriya se nzarya? Ntabwo mbizi. Cyeretse Imana ivuze ngo imvura iraguye.”

Undi ati “Ubundi babaga babagara ibishyimbo imvura igwa, none ubu twarayibuze nta gutera  nta ki.”

Mugenzi wabo we yagize ati “Byamaze kuma. Hano barateye ariko byanze kumera,izuba ryaracanye. Iyi sizoni nta kigenda ni nk’iyubushize.”

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda, kivuga  ko n’ubwo mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba no mu Mayaga hamaze igihe izuba rikabije, ibipimo byerekana ko imvura y’itumba izahagaruka ku itariki 9 Werurwe 2023, bityo ko nta mpungenge zikwiye kubaho ku iboneka ry’imvura mu gihembwe cyo guhinga cya 2023 B.

 Bwana Gahigi Aimable, uyobora Meteo Rwanda arabisobanura.

Yagize ati “Muze kureba mu cyegeranyo cyari cyatanzwe nko mu burasirazuba ho hari hagati y’amatariki ya 7 na 14 mu cyumweru gitaha. Nta mpungenge rero abantu bakwiye kugira ku bijyanye n’amakuru, kuko itangira ry’imvura riba ritandukanye mu gihugu, ntabwo ribera rimwe.”

N’ubwo inzego zishinzwe ubumenyi bw’ikirere zihumuriza abakenera imvura ko iri hafi kuboneka, ihuriro ry’abahinzi bibumbiye mu rugaga imbaraga ryo ryatanze impuruza ko leta yatangira kwitegura kugoboka abaturage, bashobora kuzahazwa n’inzara ndetse no kongera imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa.

Bwana Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga aratanga impamvu z’iyo mpuruza.

Yagize ati “Icya mbere ni uko leta ikwiye guteganya hakiri kare ikagira ububiko bw’imyaka buhagije, kuko impungenge z’uko umusaruro uzaba muke zirigaragaza. Icya kabiri biramutse bikunze abantu bahabwa inkunga yo kuvomera, kugira ngo imvura iramutse icitse mu kwezi kwa 6 nk’uko bisanzwe, ya myaka izaba yamaze kugera hejuru i musozi abaturage bashobore kuvomerera ubwabo.”

Iteganyagihe ry’Itumba ry’amezi ya Werurwe-Mata-Gicurasi ritangwa n’ibigo mpuzamahanga by’iteganyagihe, rigaragaza ko inyanja ngari za Pacifique n’u Buhinde zidashyushye cyane, ngo zibashe kohereza mu kirere u Rwanda ruherereyemo ibicu bifite imvura ihagije.

Ibi bigashimangirwa n’Ikigo Met Office cyo mu Bwongereza, kivuga ko ibi bihe by’Itumba byatangiye nabi ku bahinzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bitewe n’uko kugabanuka kw’imvura, ariko ngo ishobora kuzagenda yiyongera kugeza no mu bihe by’impeshyi.

Tito DUSABIREMA