Nyanza: Abazamu n’abateka muri GS Gahombo A bamaze amezi atanu badahembwa

Abazamu n’abatekera abanyeshuri bo mu ishuri rya G.S Gahombo A,iherereye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, baratabaza bavuga ko bamaze amezi atanu badahabwa umushahara.

Umugore akaba azi ko nanjye njya ku kazi agategereza amafaranga ati ese ako kazi niba kadahemba wakavuyeho? Nti na njye ndacyategereje.

Uyu ni umusaza Eliezel Nyiraburanga, utuye mu mudugudu wa Serivisi mu Murenge wa Kigoma, akora akazi k’ubuzamu mu ishuri rya GS Gahombo A, riri muri uyu murenge akagakora mu masaha ya n’ijoro.

Uyu avuga ko yakoze amezi atatu ariko umushahara we ugahabwa umuntu utarakoze.

Ati “Barambwira bati amafaranga yawe tuzabikurikirana, ashobora kuba yarasohotse k’uw’abanjije. Ubwo amukurikiranye amafaranga kugira ngo nyabone ndategereza ndaheba, ukwa gatanu, ukwa gatandatu n’ukwa karidwi, aya mezi yose sinayahembewe, kandi undi bakoranaga yarahembwaga. Njyewe sinigeze mpembwa. “

Umusaza Eliezel kandi aho yatangiriye guhembwa, avuga ko aheruka umushashara mu  Ugushyingo umwaka wa wa 2022, ariko kugeza ubu nta mushahara arahabwa.

Ati “Kuva mukwa 12 sinahembwe, n’ukwa 1 sinaguhembewe n’ukwa kabiri nuko. twarategereje ngo turebe ko twabona agafaranga katurwanaho turaheba.”

Uretse kandi uyu musaza hari bagenzi be bakora mu gikoni batekera abanyeshuri nabo bahuje ikibazo, bo badusabye ko tutabashyira mu majwi cyangwa amashusho kuko byabagiraho ingaruka zo kwirukanwa mu kazi, gusa ikibazo cyabo uyu musaza akiziho.

Ati “Bagenzi banjye nabo bamaze nk’amezi atanu badahembwa kandi nabo harimo abaje gukorera amafaranga, basize abagore babo mu ngo batuye no mu icumbi nabo ni uko. Nta mafaranga babona mbese bisa naho batahira ibyo biryo barya.”

Muzehe Eliezel akurikije ingaruka byamugizeho agira icyo asaba

Ati “Mfata ideni, nafata ideni bati twishyure. Ubwo rero njye nkabona ko nk’abantu mushyikirana n’ubuyobozi mwatubariza impamvu dukora ntiduhembwe.”

Ubuyobozi bw’iri shuri ntibwigeze bugira icyo butangaza kuri iki kibazo.

 Umuyobozi wa GS Gahombo A, Shumbusho Aimable, yemeye kutwakira mu biro bye akimara kutubona adutegeka kuzimya ibikoresho by’akazi, atubaza amakuru dukeneye.

Akimara kuyumva atubaza abayaduhaye tumubwira ko ari abakozi bafite iki kibazo  bayaduhaye, maze ahita atubwira ko abayaduhaye tubabwira ko umuyobozi nta makuru yaduhaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko aba bakozi basanzwe batekera abanyeshuri, ko aya mafaranga bagomba kuyabona vuba.

Ati “Nibyo koko bari bamaze iminsi batishyura bariya bakozi, ni ukubera imikorere mibi bavuga ngo babuze uburyo bakorana na Banki ngo bari batarabona uburyo bwo kwishyura, ariko nabasabye ko bagomba kurara babirangije.  Byanze bikunze ejo bazarara bayabonye.”

Aba bavuga ko batahembewe igihe basanzwe bahembwa agera ku 20000Frw ku kwezi.

Muzehe Eliezel we ngo yashatse gutanga iki kibazo mu zindi nzego ariko ubuyobozi bw’ishuri buramubuza nk’uko abisobanura.

Yagize ati “Nashatse no kwitangira ikibazo Abadepite baje arambwira ngo mbyihorere ikibazo cyanjye azagikurikirana, ngo n’ubundi ntacyo bamarira. Ubwo rero numvise ko asa naho amfukiranye kandi noneho nkurikiranye amakuru y’amafaranga yanjye, naheze mu gihirahiro, nabuze uwo nayabaza.”

Théogene Nshimiyimana