Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ibikibangamiye ibimenyetso bya gihanga mu gutanga ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo asanga nubwo hari iterambere rimaze kugerwaho mu bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, hakiri imbogamizi nyinshi zigomba kuganirwaho zugarije uru rwego bituma rimwe na rimwe ubutabera budatangwa uko bukwiriye.

Ibi yabigarutseho mu nama yiga ku iterambere rya serivisi zitangwa na labaratwari z’ibimenyetso bya gihanga iri kubera i Kigali.

Mu myaka icumi ishize mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, byari bigoye kubona ubutabera igihe byabaga bisaba ibimenyetso bikeneye ubuhanga bwa siyansi.

 Kuri ubu ibyo byaragabanutse kuko nibura mu bihugu bya Afurika nibura 40 muri byo ubu bitanga izi serivisi.

Kuva tariki ya 7-10 Werurwe 2023, mu Rwanda hatangijwe inama nyafurika yiga ku iterambere rya serivisi zitangwa na laboratwari z’ibimenyetso bya gihanga.

Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga, Dr. Karangwa Charles, avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga aho u Rwanda rugeze mu mitangire y’izi serivisi no kwiga ibishya, kuko ikoranabuhanga rikoreshwa muri izi serivise rihindagurika.

Yagize ati “Nk’uko ibyaha bigenda bifata indi sura, buriya na ‘forensic science’ ikoranabuhanga rikoreshwamo rigenda rihinduka umunsi ku munsi. Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo turebe inganda zikora ibyo bikoresho, banabitwereke tutazasigara inyuma.”

Nk’uko bigaragazwa na Dr. Uwom Ezekerere Eze umuyobozi w’ihuriro nyafurika ry’abaganga n’abahanga mu bimenyetso bya gihanga ryanateguye iyi nama, agaragaza ko kuri ubu laboratwari zitanga izi serivisi muri Afurika zihura n’ubumenyi bucye n’amikoro yo kwifashisha mu kugira ikoranabuhanga rifasha mu kubona ibisubizo by’ukuri. 

Uyu muyobozi avuga ko iki ari kimwe mu bibazo bigomba kuganirwaho.

Yagize ati “Ikibabaje ibihugu bya Afurika ntibitanga ingengo y’imari ihagije ishyirwa mu bimenyetso bya gihanga, kandi ibyo bishobora gutuma hatabaho ubutabera buboneye. Iki rero ni kimwe mu bibazo tugomba kuganiraho cyane hakaboneka ubushobozi, bitabaye ibyo ubutabera buboneye ntibuzatangwa.”

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Dr. Ugirashebuja Emmanuel, agaragaza ko Laboratwari zitanga serivisi z’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, zagize uruhare mu gutanga ubutabera buboneye no kubwihutisha kuko hari aho byasabaga abatangabuhamya barenze umwe, ariko ubu siyansi ikaba yatanga amakuru niyo umutangabuhamya ataboneka.

Yagize ati “Iyo turi mu rukiko, hari ubwo ibyavuzwe n’umutangabuhamya wa mbere biba bigomba kuhamywa n’undi mutangabuhamya, ariko tugeze ahantu heza. Aho siyansi ishobora gushinja cyangwa igashinjura urengana naho umutangabuhamya ataboneka.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo, yavuze ko hakiri ibibazo bituma imitangire ya serivisi muri urwego idatangwa neza bikiri byinshi, bityo ko iyi nama ari urubuga rwiza rwo kuganiriramo ibyo bibazo no kubishakira ibisubizo.

Yagize ati “Mfite ikizere ko imbogamizi zakomaga mu nkokora imikorere myiza ya za laboratwari z’ibimenyetso bya gihanga bikanagira ingaruka ku butabera biza kwigwaho, kandi ibisubizo biboneye bikaza kuboneka.”

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga, ivuga ko kuri ubu badatanga serivise ku banyarwanda gusa, ahubwo ko kuri ubu hari ibindi bihugu 11 byo muri Afurika bikorana nayo.

Muri iyi nama kandi hatangijwe ikigo kizajya kigisha ibijyanye na serivisi z’ibimenyetso bya gihanga, by’umwihariko kikazaba gifite icyicaro mu Rwanda.

Iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya 10 ihurije hamwe abahanga muri siyansi, abanyapolitiki, abari mu nzego z’umutekano n’abakora mu nzego z’iyubahirizamategeko basaga 400, baturutse mu bihugu bisaga 40 byo ku Isi.

CYUBAHIRO GASABIRA GAD