Abasenyewe n’ikorwa ry’umuhanda Base-Kirambo barasaba ingurane 

Hari imiryango irenga 40 yo mu Karere ka Burera, isaba ko yahabwa ingurane z’inzu zabo zasataguritse izindi zigasenyuka ubwo hakorwaga umuhanda Base -Kirambo ubwo baturitsaga intambi. 

Ni bamwe mu batuye mu nkengero z’umuhanda Base-Kirambo, mu Karere ka Burera, wagombaga gukorwa ugashyirwamo kaburimbo ariko imirimo y’ikorwa ryawo ukagenda udindira.

 Ingo zirenga 40 ziri mu nkengero z’uyu muhanda by’umwihariko ahacukurwaga amabuye yifashishwaga mu kubaka uyu muhanda, bavuga ko mugihe cy’ituritswa ry’intambi ubwo bacukuraga aya mabuye byagiye bibasaturira inzu izindi zigasaduka burundu.

Umwe ati “Twagiye duterwa n’imitingito yaturukaga ku ntambi zigenda zituritswa. Murabizi  uko baturitsaga urutambi, hari amabuye yagendaga muri metero za kure, hari n’uburyo inzu zigendaga zisaduka. Izo nzu zakomeje kugira ingaruka, hari ingo zari zihatuye byabaye ngombwa ko bazimura, bamaze kuzimura abaturanyi baho bo nta kintu babageneye. Izo ngo rero zasigaye ni zo zagize ibibazo byo gusaduka, bitewe n’umutingito uba uremereye uturuka kuri izo ntambi.” 

Undi yagize ati “ Umushinga NPD utangira gukora umuhanda wa kaburimbo, hari ahantu bagiye bateganya bazakura ibikoresho kugira ngo bigende neza, aho hantu rero dutuye hagaragaye ko hari amabuye meza yavamo yazakoreshwa, ari ugukora ‘gravier’ n’ibindi byos. Kugira ngo ayo mabuye aboneke bakoreshaga gutera urutambi, hari amazu yari atuye hafi aho aba ariyo bagurira, abandi bari nko muri metero ijana cyangwa maganabiri barabihorera.”

Nubwo kugeza ubu imirimo yo kubaka umuhanda Base–karambo wahagaze, aba baturage barasaba ko byakorwa hakiri kare bakabarirwa ibyabo, ndetse bakanishyurwa kugira ngo imirimo yo gusubukura kuwukora izasange baragiye mu kwirinda ko izi nzu zabagwaho.

Umwe ati “Muduhuze nabo bantu bazongera guturitsa urutambi nibiba ngombwa tubarirwe na RTDA, natwe tuvemo. Umutingito wubutaha uzasange twaravuyemo, utazashyira ubuzima bwacu mu kaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira M.chantal ,avuga ko nk’Akarere bari bamaze igihe badafite umugenagaciro, gusa ubu yarabonetse kuburyo muri uku Kwezi kwa Werurwe bazatangira kubarirwa ibyabo, hanakemurwa ibindi bibazo bafite.

Ati “Twari tumaze iminsi tudafite umugenagaciro ku rwego rw’Akarere ariko isoko risa naho riri kurangira, kuburyo twizeye ko muri uku kwezi kwa gatatu turatangira kubabarira. Gusa wenda bariya bavuga ko amazu yabo yangiritse hari naho dusanga ataribyo, umuturage ashaka ko yahabwa ingurane kubera umushinga uba ugiye kuhaca. Gusa iyo abaturage babigaragaje tujya turahigerera tukareba.” 

Muri rusange izi ngo zirenga 40 zivuga ko ituristwa ry’intambi ryagiye ribasaturira inzu, bivugwa ko hari n’izindi eshatu zaguye burundu ubwo baturitsaga izi ntambi.

Honore UMUHOZA