Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, iramagarira abagore kwitabira gukoresha telefone nk’igikoresho cy’ikoranabunga cyihutisha iterambere bamaze kwigezaho.
U Rwanda rugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura umubare munini w’abagore, bitabira guhanga udushya no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.
Ibyo bigaragazwa n’ibimina by’abagore bimaze gushyingwa ndetse n’ibigega by’imari bibatera inkunga.
Hari abagore bahanze udushya tw’ibihangano by’ubugeni bavuga ko babikesha amahugurwa n’amafaranga bahawe ngo abafashe.
Mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash harimo abakoraga akazi k’ubuzunguzayi bwambukiranya imipaka.
Umwe ati “ Profemme twese hamwe ikintu yadufashije, yabashije kuduha inkunga yo kubaka uruganda rukora akawunga ruciriritse. Twebwe rero dukora akawunga tugeze ahantu hashimishije, kugeza ubu abagore bari muri koperative twese turizigama muri ejo heza.”
Umwe ati “Aho batugiriye inama rero tukumva ko twebwe ubwacu twaba isoko ry’abaturage ndetse natwe ubwacu. Uyu munsi rero abahinzi b’inanasi na tangawizi turabagurira, uko uruganda ruzagenda rwaguka tuzabera isoko abahinzi.”
Baravuga ko urugendo rwo kwihangira udushya ku bagore rukiri rurere, kuko hari abagifite imyumvire ko imibereho yabo ishingiye ku bagabo.
Barasaba leta gushyira ingufu mu guhugura n’abandi bagore kugira ngo nabo bagere ikirenge mu cyabo.
Umwe ati “Mu by’ukuri twakuze tuzi ko ugomba guhabwa n’umugabo, utahabwa n’umugabo ugahabwa na papa wawe, akakwambika ibyo ukeneye byose ukabihabwa nawe. Aho umariye gushaka ukumva ko ugomba guhabwa n’umugabo wawe.”
Undi ati “ Ni ugushyiramo imbaraga mu guhugura umuryango muri rusange, kuko hari nk’umugore utinyuka ariko umugabo ntibabyumve kimwe.”
Perezida w’Inama y’Iguhugu y’Abagore, Nyirajyambere Belancille, avuga ko hari ingamba zo gukomeza gushishikariza abagore kwitabira kugana ibigo by’imari bashyiriweho bibafasha mu mishinga itandukanye.
Ati “Turimo kubakangurira bakava mu bimina, bakitabira amakoperative kandi noneho bakitorera n’ubuyobozi. Kandi natwe tuurabafasha dufatanyije na Minicom n’inama y’igihugu y’abagore.”
Kugeza ubu imibare igaraza ko umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhnga ukira hasi ugereranije n’abagabo.
Dore nk’ubu nka Telefone nk’igikoresho cyigaragazwa nk’ikiyoboye ibindi mu gukoresha ikoranabuganga, abagabo bazitunze ni 62 % mu gihe abagore ari 48%.
Minisitiri w’Ikoranabunga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, arahamagarira abagore kwitabira gukoresha Telefone, nka kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga kugira ngo ryihutishe ibyo bagezeho.
Ati “Bivuze ko kuba ufite telefone nk’igikoresho cya mbere cy’ibanze, biguhesha amahirwe muri iyi Si tugezemo, mu iterambere tugezemo, udafite igikoresho cy’ibanze nta nubwo wamenya ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga. Muri ya mahirwe bagiye badusangiza y’uburyo bashobora kudusangiza ibikorwa byabo ku isoko , ntabwo wabishobora utakoresheje cya gikorwa cy’ibanze.”
Buri mwaka Taliki 8 werurwa u Rwanda rwifatanya n’Isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972.
Insaganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ntawe uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”
Ni umunsi ubaye mu gihe ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abagabo ari 48,5% naho abagore akaba ari 51,5%.
Ntambara Garleon