Uko wakwirinda indwara y’impiswi ikunze kwibasira abana idasize n’abakuru

Indwara y’impiswi ahanini iterwa no kurya ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa  byandujwe na bagiteri zimwe na zimwe cyangwa virusi, bityo mu gifu igogorwa ntirigende neza.

Nyamara si ibyo gusa kuko bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe ya antibiyotike, ndetse n’izindi ndiririzi (parasites) zinyuranye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS), rigaragaza ko buri mwaka abana 361000 bicwa n’impiswi kubera kubura amazi meza no kutagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

Kuba impiswi ari indwara ya kabiri mu zihitana abana bari munsi y’imyaka itanu nyuma ya malaria ni ikibazo gihangayikishije.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, kivuga ko indwara y’impiswi kugira ngo abantu barusheho guhangana nayo, ari ukwitwararika ku isuku y’ibyo kurya no kunywa, gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune kurya cyangwa kunywa ibyahiye neza, gukoresha neza ubwiherero kandi nabwo tukabugirira isuku.

Inzego z’ubuzima zisaba umuntu wese ugaragaza ibimenyetso birimo cyane cyane gucibwamo ndetse no kubabara mu nda, kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo amazi atamushiramo akaba yabura ubuzima, cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore bonsa.

Yvette Umutesi