Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhinyuza amakuru asebya u Rwanda avugwa na RDC

Umuvugizi wungirije waGuverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye urubyiruko kurwana intambara y’umunwa basubiza bagenzi babo bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, birirwa bavuga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu Nama Nyunguranabitekerezo ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda no kubaka amahoro mu Karere. Yabereye mu Kigo cya Mutobo i Musanze.

Yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 600 rwiganjemo urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, Abanyarwanda baba muri Diaspora, abahoze ari abarwanyi mu mitwe y’inyeshyamba n’abandi.

Ibiganiro byibanze ku kubaka ubumwe ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gufata intera.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yahaye umukoro urubyiruko wo kubeshyuza amakuru atariyo asebya u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane ko zikunze gukoreshwa nabo.

Ati “Hari indi ntambara y’umunwa, intambara y’itumanaho, abantu ba mbere bagomba kuyirwana ni urubyiruko kiuko naho ibera intwaro zikoreshwa ni mwe ba mbere muzi kuzikoresha.reka dufate urugero rundi rumwe rushobora kuva muri iyo ntambaa y’umunwa, rudashobora kuva mu ntambara y’amasasu, ni ugusubiramo ibintu bimwe , u Rwanda rufasha M23, u Rwanda rutera Congo,  u Rwanda rwiba Congo.”

Mukuralinda yunzemo agira ati “Ni ayo magambo atatu gusa, mu gitondo, saa yine, saa sita, saa munani ni mugoroba, bigera aho bikajya mu mitwe y’abantu bakavuga bati ariko kariya gahugu ubundi uwagafatira ibihano? Sibyo bari gusaba se? Bamara kudufatira ibihano ugasanga na za ngabo zacu zari ziturinze kubera ubushobozi zari zifite nazo zitangiye kugira ibibazo biturutse ku ntamabara y’itumanaho, ku ntambara y’umunwatwihoreye.Urubyiruko rero […] turabasaba ko muyirwanakuva igihe muzaba mubonye amakuru cyangwa se tubabwiye aho mugomba kuyavana.”